Iyi filime ikijya kuri uru rubuga yahise isamirwa hejuru ndetse iza ku mwanya wa mbere. Yagiye hanze ku wa 30 Mata 2025.
‘Exterritorial’ ni inkuru y’uruhererekane rw’ibyabaye ku musirikare w’umugore w’Umudage witwa Sara Wulf (Jeanne Goursaud).
Sara ajya ku cyicaro cya Ambasade y’Abanyamerika i Frankfurt hamwe n’umuhungu we Josh, bari bagiye gusaba visa yo kujya gutura muri Amerika. Ariko, ubwo Sara yari asubiye mu cyumba cy’abana aho yari yasize Josh, ari gukina imikino y’abana, yasanze yashimuswe.
Abashinzwe umutekano bagerageza kumwemeza ko yaje ari wenyine, ndetse n’amashusho ya camera agasibwa, akagaragaza ko nta mwana bari kumwe. Benshi barimo na nyina bamushidikanyaho, bakeka ko ari ingaruka z’ihungabana ryo mu mutwe yatewe n’ibyo yabonye mu ntambara muri Afghanistan.
Sara ahitamo kwihisha mu nyubako ya Ambasade, agatangira gushakisha umwana we. Aha ahahurira na Irina (Kira Volkova), uyu mugore aba amaze amezi abiri afungiye muri Ambasade ya Amerika mu Budage.
Bafatanya gushaka Josh, maze Sara agatahura ko Eric Kynch, Umuyobozi ushinzwe Umutekano muri iyo Ambasade, ari we wateguye igikorwa cyo gushimuta umuhungu we.
Kynch yari yaragambaniye bagenzi be mu ntambara muri Afghanistan bari bajyanyemo, aho Sara ari we wenyine warokotse. Uyu mugabo yari afite impungenge ko Sara ashobora kumushyira ahagaragara.
Muri iyo ntambara, Sara ararokoka, abandi barimo n’umugabo we bagapfa.
Nyuma y’imirwano ikomeye, Sara abasha gufata ijwi rya Kynch yemera icyaha, bikaza kurangira uyu mugabo afashwe agafungwa.
Sara ahura n’umuhungu we Josh, maze nyuma y’ibyumweru umunani, bombi bakajya gutura muri Amerika.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!