00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murumuna wa Nkusi Arthur afite inzozi zo kwamamara Isi yose binyuze mu muziki

Yanditswe na

Mazimpaka Jean Pierre

Kuya 27 Ugushyingo 2014 saa 08:51
Yasuwe :

Kabera Arnold umuhanzi ukizamuka ukoresha izina rya “Sintex” akaba murumuna w’umunyarwenya Nkusi Arhur yifuza ko umunyamahanga wese uzajya ugera muri Afurika azajya aba azi izina rye n’isura kubera ibihangano bye.
Uyu muhanzi umaze imyaka ibiri mu muziki ariko akaba atarigaragaza ngo yamamare mu Rwanda, avuga ko yishimira urwego agezeho ari na rwo rumuha icyizere cyo kugera kuri izo nzozi ze.
Nyuma yo kugaragariza ubuhanga bwe abatunganya umuziki ubwo yakoraga indirimbo ye ya mbere, batangiye (...)

Kabera Arnold umuhanzi ukizamuka ukoresha izina rya “Sintex” akaba murumuna w’umunyarwenya Nkusi Arhur yifuza ko umunyamahanga wese uzajya ugera muri Afurika azajya aba azi izina rye n’isura kubera ibihangano bye.

Uyu muhanzi umaze imyaka ibiri mu muziki ariko akaba atarigaragaza ngo yamamare mu Rwanda, avuga ko yishimira urwego agezeho ari na rwo rumuha icyizere cyo kugera kuri izo nzozi ze.

Nyuma yo kugaragariza ubuhanga bwe abatunganya umuziki ubwo yakoraga indirimbo ye ya mbere, batangiye kumugirira icyizere no kumworohereza mu gukora indirimbo ze ndetse n’amashusho ari kuyakorerwa na Goethe Institute ku buntu.

Yaririmbye bwa mbere muri Kigali Up Music Festival

Sintex afite indirimbo eshanu : Akabazo, Wine up, Chocolate, Money, na African Beauty. Izi ndirimbo ngo zatangiye no kumwinjiriza amafaranga.

Sintex ati “Umuziki watangiye kunyinjiriza. Naririmbye muri Kigali Up ari nabwo bwa mbere nari ndirimbye imbere y’abantu benshi, naririmbye no muri Kigali Fashion Week, ubu nditegura ibitaramo bibiri mu Ntara”

Umva MONEY ya Sintex

Sintex yifuza ko Isi yose yamumenya ndetse umuntu uwo ariwe wese ugeze kuri uyu Mugabane agomba kuzajya aba azi izina ry’uyu Munyarwanda n’isura ye.

Ati “Icyifuzo cyanjye cya mbere ni ukumenyekana ku Isi yose binyuze mu bihangano byanjye, umuntu wese uje muri Afurika akaba anzi. Ibi nzabigeraho kuko ndirimba mu ndimi zose ndetse nkaba nzakomeza gushyira imbere gukora indirimbo nziza n’amashusho meza”

Sintex avuga ko impano ye ifite aho ihuriye n’umuryango we dore ko se umubyara yigeze kuba umuririmbyi nubwo ubu ari muri sinema, Nyina na we yaririmbye muri korali naho mukuru we Nkusi Arthur akaba ari umunyarwenya unyuzamo akanaririmba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .