Rukundo Patrick uzwi nka Patycope ubusanzwe ukora ibikorwa bitandukanye byo kumenyekanisha ibihangano bishya by’abahanzi nyarwanda, yashyize hanze indirimbo yahuriwemo n’abahanzi batandukanye avuga ko ari mu rwego rwo kugira ngo agire urundi rwego abashyiraho, yifashishije indirimbo yandika.

Ku ndirimbo “Cherie” Patycope yifashishije abahanzi nka G Bruce, P-Fla, M Izzo, Young Grace, Edouce na Major-x aho avuga ko P Fla yahinduye injyana gato kugira ngo iyi ndirimbo ya Afrobeat ifate isura nshya.
Ati “Ndateganya no guhuza abandi bahanzi batari mu ndirimbo nka ‘Cherie’ na ‘Icyana’ kugira ngo bose bisangemo kandi bigire icyo bibafasha mu buhanzi bwabo kandi nizera ko hari aho bizabageza”.
Mu ndirimbo Icyana aherutse gushyira hanze irimo “Queen Cha”, “Peace”, “Neg G The General” n’abandi.
Patycope avuga ko icyo agamije ari uko byagira icyo bimarira abahanzi mbere yuko we hari icyo bimwungukira nk’amafaranga n’ibindi, nubwo ari we ushoramo amafaranga iyi gahunda yihaye igerweho.
Indirimbo Cherie yakozwe na Producer Lion G ukorera muri Resurection Law Records.
Indirimbo "Cherie" ya Patycope:
TANGA IGITEKEREZO