Umuhanzi Niyorick uzwi ku izina “Umwihariko”, “Ntiyangezeho”, “Bundi Bushya”, ndetse n’”Urujijo”, ari gukorana indirimbo nshya yitwa “Zana Agatoki” na Producer LickLick uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Aganira na IGIHE, Niyorick yagize ati “Lick Lick akiri mu Rwanda yari yaranyuzwe n’impano yanjye muri muzika dore ko yari yaranyemereye kuzampa ubufasha muri muzika yanjye aho yari yaransezeranyije kuzambere umujyanama wanjye mu mwuga nkora w’ubuhanzi”.
Kuri ubu Lick Lick yoherereje injyana (beat) y’iyi ndirimbo iri kurangizwa na Producer Fazzo muri Touch Records, naho Niyorick akaba ari gushyiramo amajwi.
Amakuru dukesha uyu muhanzi ni uko Lick Lick, utajya ukunda kubwiza itangazamakuru ukuri kwa gahunda ze, ateganya kugaruka i Kigali mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO