Meddy yageze i Kigali ahagana ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, hambere agikorera umuziki mu Rwanda yari afite urubavu ruto ariko yagarutse ari ‘umusore w’intarumikwa’.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’umubyeyi wa Meddy, Cyabukombe Alphonsine wari waje kwakira umwana we nyuma y’imyaka irindwi atamuca iryera, na we yahamije ko ‘umwana we yahindutse kandi yakuze cyane’.
Uyu mubyeyi yavuze ko yari afite urukumbuzi rukomeye rwo kongera kubona umwana we, mu gihe amaze aba mu mahanga ngo bavuganaga kenshi kuri telefone ku buryo yamenyaga uko yiriwe n’uko yaramutse.
Yagize ati “Twavuganaga kuri telefone, ntabwo byari ibiganiro birambuye, iriya ntabwo bajya bagira umwanya. Nta cyumweru cyashiraga tutavuganye kuri telefone.”
Umubyeyi wa Meddy uri no mu baje kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe, yavuze ko mu mwaka wa 2010 [ari nabwo uyu muhanzi yagiye muri Amerika akagumayo] ngo ntiyahangayikishijwe n’icyemezo umwana we yafashe cyo kutagaruka mu Rwanda kuko ngo ‘amwizera mu kumenya guhitamo neza’.
Yagize ati “Meddy twakomezaga kuvugana, nta mpungenge byanteraga cyane kuko muzi nk’umwana ufite gahunda udapfa guhubuka […] Sinzi uko nabivuga ariko kuko twakomezaga kugenda tuvugana nta kibazo byanteraga, nizera imyifatire ye byarankomezaga”
Nyuma y’imyaka irindwi atabona umwana we yaherukaga akiri muto cyane, ngo yatunguwe no kubona asigaye afite ibigango n’gituza kinini mu gihe yamuherukaga afite urubavu ruto cyane.
Ati “Icyantunguye ni uko nabonye yarakuze, urabona ko yabaye umuntu w’umugabo, mu myaka irindwi umuntu aba yarahindutse, ku muntu mukuru imyaka irindwi ni myinshi.”
Mu gihe cyose amaze atabana n’umwana we, ngo yamushyiraga mu isengesho cyane ndetse bikamukomeza ari nacyo cyamuhaga icyizere ko azagaruka amahoro.
Ati “Nakundaga kumushyira mu isengesho cyane, kandi ibyo byatumaga ntagira impungenge cyane kuko nzi ko adashobora gupfa kujya mu buzima ubwo ari bwo bwose, afite icyerekezo.”
Meddy wagarutse mu rugo, nyina yiteze ko mu mafunguro azamunyura kurusha ibindi biryo byose mu Rwanda harimo isombe n’umuceri ndetse ngo nibyo yakundaga atarajya mu mahanga.
Ati “Iyo yabaga adaheruka mu rugo, iyo yazaga twamutekeraga umuceri, ibishyimbo, isombe.”
Meddy yavuze ko kuba we na The Ben baroherejwe mu kazi muri Amerika bagafata icyemezo cyo kugumayo, ngo babikoze batagamije inabi ahubwo ngo ‘byari ku bw’impamvu zo gushaka iterambere no gushaka icyazamura umuryango’.

Yongeyeho ati "Turi Abanyamerika mu mpapuro ariko turi Abanyarwanda mu maraso."
Igitaramo yatumiwemo cya Beer Fest kizabera mu Mujyi wa Nyamata kuwa 2 Nzeri 2017. Ni ubwa mbere azaba akoreye igitaramo abafana be mu Rwanda yicurangira gitari n’ibindi bicurangisho yize mu myaka amaze muri Amerika.
Meddy ubu acumbitse muri Marriot Hotel, iri mu za mbere zihenze mu Mujyi wa Kigali.





TANGA IGITEKEREZO