00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yatangiye kwadukira uburanga bw’Abanyarwandakazi

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 24 November 2013 saa 04:04
Yasuwe :

Mani Martin uharawe mu ndirimbo zitanga ubutumwa bw’amahoro, kubana n’urukundo mu bantu mu njyana gakondo nyarwanda n’inyafurika, ubu noneho yadukiriye indirimbo ivuga ku buranga bw’abakobwa bo mu Rwanda yise “Nyampinga” avuga ko na we bamunyuze umutima nubwo uwo bahuza ataraboneka ngo amubere umukunzi kugeza ubu.
Aganira na IGIHE, Mani yavuze ko uburanga bw’abakobwa b’u Rwanda nawe bumujya mu bitekerezo.
Yagize ati: "Abakobwa bo mu Rwanda ni beza, ndumva nta mpamvu yo kutabaririmbaho (…)

Mani Martin uharawe mu ndirimbo zitanga ubutumwa bw’amahoro, kubana n’urukundo mu bantu mu njyana gakondo nyarwanda n’inyafurika, ubu noneho yadukiriye indirimbo ivuga ku buranga bw’abakobwa bo mu Rwanda yise “Nyampinga” avuga ko na we bamunyuze umutima nubwo uwo bahuza ataraboneka ngo amubere umukunzi kugeza ubu.

Aganira na IGIHE, Mani yavuze ko uburanga bw’abakobwa b’u Rwanda nawe bumujya mu bitekerezo.

Yagize ati: "Abakobwa bo mu Rwanda ni beza, ndumva nta mpamvu yo kutabaririmbaho ariko by’umwihariko ndabaha ubutumwa bw’uko ari ibyo kwishimirwa niba umukobwa ataravugaga, ariko ubu akaba asigaye ahabwa ijambo ndetse agatorerwa ibitekerezo n’uburanga bye mu ruhame ndetse akabasha kuvuga ijambo ryubaka; ni ibyiza ni yo mpamvu dukwiye gushyigikira ba nyampinga bacu."

"Ni beza ariko kugeza ubu sindongera kubona uwo tubyumva kimwe nk’umukunzi, ariko igihe kizagera." Uku niko yongeyeho.

Mani avuga ko iyi ndirimbo yayihimbye mu mwaka wa 2009 ubwo hatorwaga Nyampinga wa Kaminuza ya Busogo.

Agira ati: "Ubwo naririmbagayo, naje guhimba iyi ndirimbo kandi koko nasanze byari bikenewe; byankoze ku mutima, nasanze abakobwa bo mu Rwanda ari beza koko n’iyo ukurikije ibyo abanyamahanga babavugaho, nabo bemeza ko ari beza."

Iyi ndirimbo Mani Martin ayisohoye mu gihe mu gihugu hitegurwa itorwa rya Nyampinga mushya wa 2013, ariko akavuga ko atariyo mpamvu gusa yayihimbye kuko ayimaranye igihe kinini kandi ko ari iy’ibihe byose.

Nubwo yasohoye iyi ndirimbo “Nyampinga” atinze, kuyikorera muri Studio byo ngo ni uyu mwaka yakoze.

Umva indirimbo nshya "Nyampinga" ya Mani Martin:

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Indirimbo

Same Room
19/10/15 - 10:17
Valentino
17/01/15 - 11:01
Akagezi ka Mushoroza
08/06/14 - 11:17
Amani (video)
17/08/13 - 05:18
Yobayoba
30/06/13 - 06:29
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .