00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta gahunda mfitanye n’abategura Salax Awards-Jay Polly

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 August 2016 saa 12:17
Yasuwe :

Umuraperi Jay Polly yeruye ko nta kanunu afite ku bihembo bya Salax Awards bigiye gutangwa, ari ku rutonde rw’abahatana ariko yahakanye agaramye ko ntacyo abiziho.

Jay Polly uri mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda ari mu cyiciro cy’umuhanzi witwaye neza mu njyana ya Hip Hop [Best Hip Hop Artist]. Ahanganye n’abahanzi barimo Danny Nanone, Green P, Riderman na Oda Paccy.

Nubwo Ikirezi Group itegura ibi bihembo yasohoye urutonde ndetse igashyiramo Jay Polly, uyu muraperi ngo ‘nta kintu na kime abiziho ndetse muri gahunda afite uyu mwaka nta ngingo ya Salax Awards irimo’.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Kanama 2016, Jay Polly yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga birambuye ku mushinga wo gutegura album ya Gatanu ahuriyeho na Ama G The Black. Yavuze ko ‘iby’uko ari mu bahatanira Salax Awards atabizi ndetse ko nta kintu na kimwe yavuganye n’abamushyizemo’.

Ati “Njyewe ntabwo mbizi, ntabwo nzi ibyo bya Salax Awards, nta masezerano mfitanye n’abo babiteguye […] Nta kinini nabivugaho kuko ntabwo mbirimo, mbirimo se? ntabwo banyandikiye ibaruwa, nta kintu na kimwe nzi! Andi marushanwa abayategura bahamagara umuhanzi bakamubwira birambuye akamenya icyo akora, abo rero ntabwo navuganye na bo.”

Yongeyeho ati “Nka Primus Guma Guma murabizi iyo umuhanzi bamushyizemo ababitegura bahita bamuhamagara bakamumenyesha ko arimo ndetse hakaba inama, mukagira ibyo mwemeranya. Ibya Salax byo biratandukanye, nkanjye ntabyo nzi pe!”

Jay Polly yavuze ko ashyize imbere gutegura album azamurika kuwa 26 Kanama 2016 nyuma akazakorera ingendo muri Kenya aho azava akoranye indirimbo n’abahanzi barimo Jaguar, Kidum n’abandi.

Ati “Nitumara gukora iki gitaramo njye na Ama G tuzajya muri Kenya, hari imishinga tuhafite. Tuzakorana n’abahanzi batandukanye ba Jaguar, Kamanzi na we yatwemereye ko tuzakorana, Kidum na we dufitanye umushinga. Urumva rero ibya Salax ntabwo twabishyize muri gahunda dufite, ntabwo barabimenyesha na manager ndakeka atabizi.”

Jay Polly ngo ntaramenya niba ari mu bahatanira Salax Awards

“Nta gahunda mfitanye n’abategura Salax Awards, nibabimenyesha nibwo nzamenya icyo gukora.”

Yongeye kuvuga ko abategura iri rushanwa bafite byinshi bakwiye gukosora. Ati “Ubushize nabwo nabandikiye ibaruwa mbabwira ko mvuye mu bintu byabo kuko nabonaga harimo ibidatunganye […] Nyuma murabyibuka baradushatse dukorana inama bemera ko hari ibidatunganye. Icyo gihe ndabyibuka bimaze gutangwa hashize imyaka itatu bitaba, none urumva byagarutse…”

King James na Diana Teta basezeye muri Salax Awards, nyuma byanuganuzwe ko na Jay Polly yavuyemo gusa we avuga ko ‘atakwivana mu irushanwa atazi neza ko arimo’. Mu bituma abahanzi bamwe bashobora kuba basezera harimo ko hazaba ibitaramo bya Raodshows mu bice bitandukanye by’igihugu umuhanzi asaba abafana ko bamutora.

Umuyobozi wa Ikirezi Group, Emma Claudine aherutse kubwira itangazamakuru ko bashyizemo iyi gahunda ya Roashows mu guhuza abahanzi n’abafana babo Salax Awards ntibe iy’i Kigali gusa.

Yagize ati “Ikindi gikomeye ni uko dushaka ko Salax yegerezwa abaturage, abahanzi bazajya bakora ibitaramo [Roadshows] biyereka abaturage aho batuye."

Jay Polly avuga ko icyiciro bamushyizemo atakizi...Ama G we ati "Njye bazanshyira mu myaka itaha ninkora cyane"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .