Jay Polly yahamirije IGIHE amakuru y’ubukwe bwe na Uwimbabazi Shalifah gusa ntarashyira ahagaragara itariki ihamye.
Yagize ati “Ni byo, ubukwe burahari […] Ni vuba cyane nzabibamenyesha. Ubukwe buteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka ukurikiyeho, ibindi muzabimenyeshwa.”
IGIHE ifite amakuru ihabwa inshuti za Jay Polly ashimangira ko we n’umugore bazahita bajya gutura mu Bwongereza.
Uwimbabazi Shalifah asanzwe afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, ngo ari gushaka uburyo umukunzi we na we yabubona bityo bamara gukora ubukwe bakazahita bajya gutura i Burayi.

Jay Polly yemereye IGIHE ko azajya akora ingendo nyinshi mu Bwongereza gusa ntiyerura neza niba azajya guturayo n’urugo rushya.
Ati “Ndacyafite akazi hano, kugenda se […], nzagenda tu. Nzajya ngenda ubundi ngaruke, nako nta wamenya kuko umuntu yemerewe gutura mu gihugu ashaka ku Isi.”
Yongeraho ati “Ubwenegihugu hari ababufite, nzajya mpajya nyine na we urabyumva. Gutura byo nzaba i Kigali…”

Jay Polly agiye kurushingana na Shalifah nyuma yo gutandukana na Nirere Afsa bari bamaranye imyaka itatu babana mu nzu.
Muri Kanama 2015, uyu muraperi yahamije ko atagicana uwaka na Nirere, batandukanye bafitanye umwana w’umukobwa witwa Iriza Nargis Crystal.
Ubu bahujwe n’uyu mwana babyaranye. Jay Polly ati “Aho duhuriye ni umwana wacu dufitanye kandi ndi papa we ni imfura yanjye ndamukunda cyane mukorera byose kandi niteguye gukomeza kumukorera byose ni nawe nkorera, ariko mama we ntitukibana.”

Uretse umushinga w’ubukwe, Jay Polly arateganya gushyira hanze album nshya yamaze kurangira ndetse ngo azayikorera igitaramo cyo kuyimurika nyuma yo kuyereka abanyamakuru.
Yanatumiwe mu gitaramo cyo gufasha Abarundi bahungiye mu Rwanda kizabera i Kigali ku itariki ya 24 Ukuboza 2015 kuri The Mirror Hotel.

TANGA IGITEKEREZO