00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly na Ama G bagiye kumurika album y’indirimbo bahuriyeho

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 May 2016 saa 04:07
Yasuwe :

Umuraperi Ama G The Black na mugenzi we Jay Polly bagiye gushyira hanze album y’inidirimbo icumi bahuriyemo mu gitaramo gikomeye bateganya kuzakorera i Kigali kuwa 6 Kanama 2016.

Ntibyari bimenyerewe ko Jay Polly na Ama G The Black bakorana imishinga y’indirimbo kugeza ubwo banoza umugambi wo gukora album yuzuye bafatanyije bakayishyira hanze nk’igihangano cya bombi.

Mu myaka yatambutse, Jay Polly na Ama G ntibari abanzi, ariko na none ntibari inshuti zashoboraga kwicara hamwe zikajya umugambi mu buryo bwo kwiteza imbere. Ku mpande zombi wasangaga buri wese yiyita umwami wa Hip Hop ubundi bakabana mu buryo busa no gucungana buri wese aharanira gukora indirimbo izakundwa kurusha iya mukeba.

Ama G The Black yabwiye IGIHE ko amaze igihe kinini akorana na Jay Polly bya hafi ndetse kugeza ubu bafite indirimbo zibarirwa mu munani zarangiye bahuriyemo bombi bazazishyira hanze kuri album batarabonera izina izamurikwa muri Kanama 2016.

Yagize ati “Abafana bo bumvaga nyine ko tubana mu makimbirane gusa, ko duhora turyana mu ndirimbo no guterana amagambo gusa. Ibyo twarabirenze twicara hamwe dukora akazi. Njye na Jay Polly tumaze gukorana indirimbo umunani zibitse muri studio, byose twabikoze ducecetse ubu hasigaye kwerekana ibikorwa gusa.”

Yongeyeho ati “Album yacu izasohoka muri Kanama 2016, tuzakora igitaramo cyo kuyimurika kuri Petit Stade. Ntabwo ari wo mushinga dukoranye wonyine hari n’ibindi bikorwa bikomeye tuzakorera mu bice bitandukanye by’igihugu mu kumenyekanisha umuziki wacu no kwiteza imbere.”

Jay Polly na Ama G bashyize ibyo guterana amagambo ku ruhande bakorana umushinga wa album

Jay Polly na Ama G banahise bashyira hanze indirimbo yitwa “Ubuzima Bwanjye” nayo izasohoka kuri album yabo. Iyi bazayifatira amashusho kuva mu mpera z’iki cyumweru hanyuma mu minsi iri imbere batangire gusohora izindi ndirimbo nshya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .