00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama G yarariye amazi arenzaho umuyaga bimwubakira inzu ya miliyoni 25

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 1 Ukuboza 2014 saa 04:17
Yasuwe :

– Hakizimana Amani ni umuturage utuye mu buryo bwemewe i Kigali Ni umwarimu ku bahanzi batazi kwizirikana umukanda Yarariraga amazi akarenzaho umuyaga w’i Kigali arundarunda udufaranga Yateye umugongo ifiyeri n’amaraha y’abahanzi azinga ipantaro akata urwondo Izo mvune zose zavuyemo inzu ya miliyoni zigera kuri 25 yiyujurije Atangiye gusoroma imbuto yejeje mu kwizirika umukanda
Ijoro ribara uwariraye! Agitera imboni akobo kavamo amafaranga, Ama G yagiye ku mavi asaba Imana kumutiza ubuzima, (...)

 Hakizimana Amani ni umuturage utuye mu buryo bwemewe i Kigali
 Ni umwarimu ku bahanzi batazi kwizirikana umukanda
 Yarariraga amazi akarenzaho umuyaga w’i Kigali arundarunda udufaranga
 Yateye umugongo ifiyeri n’amaraha y’abahanzi azinga ipantaro akata urwondo
 Izo mvune zose zavuyemo inzu ya miliyoni zigera kuri 25 yiyujurije
 Atangiye gusoroma imbuto yejeje mu kwizirika umukanda

Ijoro ribara uwariraye! Agitera imboni akobo kavamo amafaranga, Ama G yagiye ku mavi asaba Imana kumutiza ubuzima, yanze kwigaragaza nk’umunyamafiyeri yibera umuturage usanzwe w’i Kigali ariko ufite inyota yo kuzaba mu nzu ye agaca ukubiri n’abakire babyuka badondanga inzugi bamwishyuza umusoro w’aho arambika urubavu.

Muri Werurwe 2014 , nibwo Ama G The Black yibonye ku rutonde rw’abahatanira PPGGSS4, amarembo amusohora mu Isi y’ababunza akarago aba atangiye kwifungura, ibihimbizo n’inzugi z’ibyuma byamubuzaga gutera intambwe asohoka mu cyiciro cy’abatagira inzu aba atangiye kukivamo.

Urugo rwa Ama G

Hakizimana Amani yujuje inzu ye bwite ifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 25 ubariyemo n’imirimo ya nyuma yo kuyitunganya neza. Aya mafaranga yose yayavanye muri PGGSS, ibitaramo, gukanika firigo n’ayo yahawe n’ibigo akorana nabyo mu kwamamaza.

Iyi nzu ifite ibyumba bine, bibiri muri byo bifite urwogero n’umusarane , ikagira uruganiriro , aho bafatira amafunguro, umusarane hanze, igikoni imbere no hanze n’urubaraza nyir’urugo yicaraho areba ibitatse Isi.

Nubwo iyi nzu itaruzura neza, Ama G n’umugore we bahisemo kuyituramo bityo imirimo ya nyuma ikaba iri gutunganywa bayirimo.

Yateye umugongo ifiyeri n’amaraha y’abahanzi

Amafaranga yose yabonaga yayakoreshaga yabanje gukora imibare. Mu gutera imirwi umushahara w’ukwezi , yabanza akavanamo udufaranga two kugura amatafari, sima no kwishyura abafundi; ibyo gutekereza icupa, iraha, kwishimisha , kurya neza no kugenda mu modoka nziza abishyira ku ruhande kubera intego yari afite.

Ama G amaze amezi icumi yubaka inzu mu Murenge wa Nyarugunga, ho mu Karere ka Gasabo. Yayubatse yiyushye akuya, ntiyaryamaga ngo asinzire, ntiyaryaga inshuro zagenwe ku munsi kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza dore ko ibyo yagakwiye gutamira byamirwaga n’iyi nzu.

Ati “Iyi nzu yanjye rero ntabwo nasobanurira abantu uburyo nayubatsemo ngo babyumve gusa icyayingejejeho ni ukwihangana no kugira umutuzo muri njyewe. Niyimye byinshi, nanga kugura amamodoka ahenze nk’abandi bahanzi, nanga kujya mu tubari no kunywa amayoga ahenze kugira ngo nyubake”

Yariye umuyaga arenzaho amazi arunda udufaranga

Ni kenshi Ama G ataryaga , ntajye mu kabari cyangwa ngo arye amafiyeri nk’ay’abandi bahanzi yigomwa byinshi byiza kugira ngo abone iyi nzu. Nubwo agitangira kuyubaka byabanje kumugora akeka ko itazuzura, ubu afite ishimwe ku mutima ko Imana yamushoboje kubigeraho.

Ati “Hari byinshi niyimye kugira ngo nubake iyi nzu. Abasani(abahanzi) hari ubuzima babamo buhenze, ubwishinze nyine ukaba umwasama w’i Kigali ntabwo watera imbere. Ngitangira kubaka byanciye intege ndetse nabonaga ntazayuzuza ariko nizirikana umukanda tu, naremeye ndya umuyaga niyima icupa kugira ngo mbone ayo kwishyura abafundi.”

Imbwa irinda urugo rwa Ama G

Akomeza agira ati “Ndashimira Imana kuko yuzuye, nubwo itarangira neza ariko nyirimo tu. Uyu ni umunsi wa gatatu maze mu buzima bwo kubaho mu rugo rwanjye, nta muntu ushobora gukomanga anyishyuza ubukode. Nta n’igisambo cyagera iwanjye kuko naguze imbwa y’ibihumbi 300, uramutse uhaje bitemewe n’amategeko yakumpera igihano”

Icyubahiro yagishyize ku ruhande azinga ipantaro akata icyondo

Uyu muraperi kandi yanagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi nzu , nubwo yabaga afite abakozi bamwubakira, kenshi yazingaga ipantaro agakata urwondo cyangwa agafasha abayede guhereza abafundi amatafari. Byose yabikoraga agamije kwihutisha akazi, gucunga uko abafundi bamwubakira bityo ngo amenye ibyo bagorora n’ibyo bashyiramo ingufu.

Ati “Nanjye narubatse, gukata icyondo si bose mu bahanzi bacu babikora ariko njye nazingaga ipantaro ngafasha abayede. Byose byamfashaga kwihutisha akazi no gukurikirana ibintu byanjye”

Arifuza ko Knowless, Riderman na Jay Polly bamubera abaturanyi

Nyuma yo kuzuza iyi nzu, Ama G The Black arifuza ko abahanzi bagenzi be batera ikirenge mu cye ndetse ngo byamubera byiza baje kugura ibibanza mu Mudugudu atuyemo bakamubera abaturanyi.

Mu bo Ama G ashaka ko bamubera abaturanyi ni Jay Polly, Riderman, Knowless na Bruce Melody.

Ati “Bruce Melody we ari mu nzira ageze kure umushinga. Abandi nshaka ko baza tugaturana hano ni Jay Polly, Knowless na Riderman. Baze bagure ibibanza twubake tube abagabo. Ibyo kwirirwa tuzenguruka mu mamodoka ntacyo bimaze”

Inzu Ama G yujuje muri Gasabo
Iyi mbwa Ama G yayiciriye amafaranga ibihumbi 300
Imbwa na shebuja

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .