Janiya ikora ubwoko bw’imyambaro butandukanye irimo iyagenewe abagore, abagabo n’abana ndetse ifite umwihariko wo gukora n’ibikoresho byo gusasa nk’amashuka, amasume n’ibindi.
Uru ruganda rwashinzwe hagendewe kuri gahunda ya Guverinoma ya ‘Made in Rwanda’ igamije guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.
Iyi myambaro uru ruganda rukora ishingiye ku bitekerezo by’Abanyarwanda bijyanye n’ibyo bakunda kandi ihangwa hagendewe ku muco n’amateka by’u Rwanda.
Imyaka itanu irenda kuzura uru ruganda rukora imyambaro, kugeza ubu rwatanze umusanzu mu iterambere ry’igihugu kuri ubu rukoresha abasaga 300 bahoraho.
Aba bakozi ni bo bagira uruhare mu ikorwa ry’imyambaro 2000 rutunganya ku munsi, icururizwa hirya no hino by’umwihariko mu iduka ifite i Kigali n’i Musanze.
Mu gukomeza gutanga umusanzu muri sosiyete kandi Janiya yafunguye urubuga kuri murandasi rugamije gufasha abacuruzi b’imyenda kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Uru rubuga umucuruzi ahabwa umwanya aho ashyira imyambaro ye, abayiguze amafaranga akayahabwa, hashyizweho n’uburyo abadafite igishoro cyo kurangura by’umwihariko urubyiruko rwajya rucuruza.
Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ugushyingo 2023, Janiya yakoze ibirori by’imideli yerekaniyemo ubwoko butandukanye bw’imyambaro ikora ndetse inasobanura byinshi ku rubuga rugiye gufasha abacuruzi kugendana n’ikoranabuhanga.
Mu kiganiro na IGIHE, Mukarwema Yvette, yavuze ko iyi myambaro yagenewe Abanyarwanda bijyanye n’ibyo bakunda n’ubushobozi bafite.
Ati “Imyenda yacu ifite umwihariko wanatumye ikundwa, harimo igiciro cyo hasi, icya kabiri ni uko kuba ikorwa n’Abanyarwanda tugendera ku byo bakunda, uko bateye, ibigezweho tujyana n’ibyo Abanyarwanda bifuza kwambara.”
“Mu gihe iyo ugiye ukarangura umwenda mu kindi gihugu ufata iyo bahanze bagendeye ku baturage b’icyo gihugu ni bwo usanga ugiye kugura umwenda ukirirwa ugenda wawubuze kuko hamwe waturutse wenda bafite abantu bagufi ntibahuye natwe cyangwa amabara ntakundwa n’Abanyarwanda ariko twe turi hafi tuzi ibyo bakunda.
Yakomeje avuga ko bashyize imbaraga mu gukora urubuga rwo gucururizaho kugira ngo bafashe urubyiruko kubyaza imbuga nkoranyambaga umusasururo.
Ati “Ubu dufite ubushobozi bwo gusohora imyenda 2000 ku munsi urumva kuyicuruza birasaba imbaraga nyinshi cyane. Ntitwabikora twenyine, dukeneye abadufasha kandi na bo babibonamo akazi.”
Yavuze ko icyo cyatumye batekereza ku rubyiruko rwirirwa ku mbuga nkoranyambaga kuko rwabuze icyo rukora ugasanga ntacyo zibinjiriza kandi na bo bafite imyenda babuze uko bamamaza.
Yakomeje ati “Turavuga ngo ni gute rwa rubyiruko rwabona akazi? Za mbuga bakazijyaho bari kuzicuririzaho.”
Mu birori byerekaniwemo imyambaro ya Janiya ni naho hatangarijwe ‘brand ambassador’ w’uru ruganda wagizwe Umunyamakuru wa KC2 Agasaro Tracy.

















Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!