00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda ka Judith Heard utaramenye umubyeyi we waguye ku rugamba muri Uganda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 January 2025 saa 10:09
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Kantengwa Judith wamamaye nka Judith Heard mu bikorwa byo kumurika imideli ndetse n’iby’ubugiraneza muri Uganda no mu Rwanda, yatangaje ko aterwa agahinda na se witabye Imana bataziranye birambuye, ibigwi bye bikarenzwa ingohe nyamara yaraguye ku rugamba arwanira igisikare cya NRA cyafashije Perezida Museveni guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Milton Obote.

Uyu mugore w’imyaka 38 yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko se witwaga Lt. John Mushana yitabye Imana aguye ku rugamba mu ntambara igisirikare cya National Resistance Army (NRA) cyari kiyobowe na Perezida Kaguta Museveni, cyahanganagamo n’ingabo za Leta ku butegetsi bwa Milton Obote.

Yanditse ati “Yatanze ubuzima bwe nk’igitambo ubwo yari ari mu kazi, abikorana urukundo n’ubwitange budasanzwe. Maze igihe kinini nikoreye ibikomere byo kutamenya data. Umugabo witanze kugeza apfuye ari mu kazi, ariko inkuru ye ntiyigeze ivugwa.”

Yakomeje avuga ko yizera kuzamenya byinshi ku buzima bwa se, ibijyanye n’ubuzima bwe mu gisirikare ndetse n’ibigwi bye kuko ari umutwaro atakibasha kugendana.

Assan Kasingye, wahoze ari Komiseri muri Polisi ya Uganda, ni umwe mu basubije Judith Heard amubwira ko se yari umwe mu bagize ingabo zari i Makindye.

Abandi bamukurikira benshi bamugiriye inama yo kwegera abasirikare bageze mu kiruhuko cy’izabukuru bashobora kuba barakoranye na se. Banamusabye ko yegera ibiro cyangwa inzego zishobora kugira inyandiko, cyangwa zikamuhuza n’abantu bamenye cyangwa bakoranye na se mu gihe yari umusirikare.

Judith Heard ni Umunyarwandakazi wakuriye i Kigali. Yize amashuri abanza muri Kigali Parents School, akomereza amashuri yisumbuye muri FAWE Girls School aho yize Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, Judith Heard yerekeje muri APRED Ndera kwigayo Ubumenyamuntu [Sciences Humaine], agarukira mu mwaka wa gatanu ahita yerekeza muri Uganda, atangira gushaka imibereho ari na ho yinjiriye mu byo kumurika imideli.

Judith Heard ni Umunyarwandakazi umurika imideli muri Uganda
Judith Heard uvuka mu Rwanda avuga ko se yaguye ku rugamba arwanira igisikare cya NRA
Uyu mugore yagaragaje ko aterwa ishavu no kuba ataragize amahirwe yo kumenyana na se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .