Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu kumurika imideli ubarizwa muri Pologne, azajya akora amakote yo mu bwoko butandukanye, yaba ikote n’ipantalo bisa, ikote n’ijipo ndetse n’amakote maremare yonyine.
Miss Tina azajya akora amakote abe ari aho adoze ku buryo umuntu ashobora kuyambara agiye ahantu hatandukanye haba ku kazi, mu birori ndetse n’ayo kwambara bisanzwe ariko akozwe mu buryo bugezweho.
Ubusanzwe biragoye ko mu Mujyi wa Kigali washaka ikote n’ipantalo bisa byo kwambara uwo munsi ngo ubibona, bisaba guhana gahunda n’umutayeri akazakududorera, bifata byibuze hejuru y’umunsi.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Tina yavuze ko yagize igitekerezo cyo gutangira gukora iyi myambaro nyuma ya 2018 ubwo yajyaga mu Rwanda, agashaka ikote ryiza ryo kwambara akaribura.
Ati “Nagiye mu Rwanda mu 2018 mu biruhuko nza gutumirwa mu kiganiro kuri televiziyo, njya mu mujyi gushaka ikote nakwambara ndaribura nahise mfata umwanzuro wo kuba nayazana akoze neza kandi ku giciro cyiza.”
Yakomeje avuga ko indi mpamvu yatumye yinjira mu gukora iyi myambaro y’abagore ari uko akunda kubona basa neza.
Ati “Nkunda umugore usa neza kandi imyambaro twambara ivuga na mbere y’uko ubumbura umunwa.”
Kugeza ubu iyi myambaro izajya iva muri Turikiya na Pologne, Miss Tina avuga ko yabanje gukorerwa muri ibi bihugu kuko ariho bashoboye ibyo yifuza ariko nyuma y’amahugurwa azatanga mu Rwanda izahakorerwa.
Ati “Ubu imyambaro mfite iva muri Turikiya na Pologne ariko indi izatangira gukorerwa i Kigali nimara gukoresha abadozi baho amahugurwa kugira ngo nkomeze gutanga ibintu byiza.”
Iyi myambaro ibiciro byayo biri hagati ya 50 000Frw na 70 000Frw, Miss Tina avuga ko yahoze yifuza ko abantu babona imyambaro bifuza kandi ku giciro cyiza.
Ati “Njye nshaka ko umuntu ushaka kwambara neza abona amahitamo yifuza kandi imyambaro ari myiza iri ku rwego mpuzamahanga, ndifuza kandi ko yajya ikorerwa no mu gihugu cyanjye cy’u Rwanda.”
Kugeza ubu iyi myambaro iri kugurirwa ku rubuga rwa Instagram rwa ‘tina-classic-suits’ abantu bari i Kigali nibo batangiriweho uwutumye awugezwaho nta kiguzi cyo kuyizina kiriho.









Amafoto: Lukasz Przeniewski
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!