{Umukinnyi w’amafilimi Robert Pattinson amaze icyumweru cyose yibera kwa Katy Perry, Ibi bikibazwa na benshi niba byaba ari ubucuti cyangwa urukundo.
}

Mu gihe kingana n’icyumweru gusa Robert amenyanye n'umuririmbyi Katy Perry, Robert yahise afata icyemezo cyo kuba kuri uyu muririmbyi, nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Kristen.

Urubuga 7sur7 rwanditse ko kugeza ubu bikiri urujijo ku babibazaho, kuko hari abibaza niba Robert ajyanywe n’urukundo cyangwa ari ubucuti bisanzwe gusa.

Nyamara abakurikiranira hafi ibya Katy na Robert bavuga ko bari mu rukundo, nyamara abandi bo bakavugako ari ubucuti buganisha ku urukundo.

Uretse kuba babana, ngo barateganya gusohokera i Bahamas, ibi bikaba bitanga icyizere cy’uko cy’uko Robert atazagenda ndetse ko bashobora no kwibanira bibaye ngombwa.

Aba bombi kandi ngo bafite gahunda yo gusura zimwe mu ncuti za Katy Perry.

Haribazwa niba ari ubucuti busanzwe, cyangwa urukundo ruri hagati ya Katy Perry na Robert Pattinson
Haribazwa niba ari ubucuti busanzwe, cyangwa urukundo ruri hagati ya Katy Perry na Robert Pattinson