{Kim Kardishian umugore wa Kanye West avuga ko mu bantu bakomeye haba abakiriho n’abapfuye yumva yifuza kuba yarifotoje na bo ngo harimo Se ndetse na Yesu.}

Ubwo yabazwaga n’umwe mu bafana be umuntu yumva yifuza kuba yarifotozanyije na we haba mu bakiriho cyangwa abamaze kuva ku Isi, atazuyaje yagize ati “ Kwifotozanya na Data. Cyangwa Yesu . Cyangwa Marilyn Monroe. Ntabwo nabasha guhitamo. »

Nk'uko Elle Magazine yabitangaje, Kim Kardishian usanzwe azwiho kwifoza amafoto avugisha benshi, muri iyi minsi ari mu gikorwa cyo kwamamaza ibikorwa bya T-Mobile abinyujije mu kwifotora(selfie) ngo afite gahunda yo kuzashyira hanze igitabo kigizwe n’amafoto ye.

Kim Kardishian ufatwa nk’umwamikazi mu kwifotora (selfie) , ni nyina wa North West akaba yararushinganye na Kanye West muri 2014.