Iki giterane kiswe icy’ububyutse n’ibitangaza i Mahama (Mahama Revival Miracle Crusade ) kizamara iminsi itatu kibera mu nkambi y’impunzi iherereye muri uyu murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe kuva kuwa 26 - 28 Nyakanga 2024.
Byitezwe ko ari igiterane kizaberamo inyigisho z’ibyiciro bitandukanye birimo urubyiruko, abagore n’abakozi b’Imana.
Pst. Isaie Baho Umuyobozi wa Baho Global Mission akaba n’umuhuzabikorwa w’iki giterane yavuze ko bahisemo kujyana iki giterane mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe mu rwego rwo gufasha abahatuye n’Imana abatarakira agakiza bakazasengerwa byihariye.
Pst. Baho yavuze ko uretse amasengesho n’ibitaramo, iki giterane kizanarangwa n’ibikorwa binyuranye birimo amarushanwa y’umupira wamaguru ku makipe y’i Mahama, umuganda uzahuza hakazanaba amahugurwa y’urubyiruko ndetse n’inyigisho z’abagore ukwabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!