00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zari Hassan yiyamye abamugereranya na Jonasi wo muri filime ’The Polygamist’

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 5 July 2026 saa 12:20
Yasuwe :

Zari Hassan yikomye abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumugereranya na Jonasi Gomora, umukinnyi ukina ari umusambanyi kabuhariwe muri filime yitwa ’The Polygamist’.

Ubwo iyi filime yari imaze gusohoka, Zari yagaragarije kuri X ko se umubyara yari afite umyitwarire isa nk’iya Jonasi. Abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane muri Kenya, bahise batangira kumwibasira bavuga ko na we yaba ameze nka Jonasi.

Ibyo babiheraga ku kuba yarakundanye n’umunyamari Ivan Semwanga ndetse n’icyamamare Diamond Platnumz hakaba hanashize igihe gito Zari atangaje ko yatandukanye n’umugabo we, Shakib Cham Lutaaya.

N’ubwo kuri we bose yatandukanye na bo, Shakib usanzwe ari umushoramari akaba n’umukinnyi w’iteramakofe we aherutse gutera utwatsi iby’iri tandukana avuga ko we na Zari biyunze.

Uyu munyamideli usigaye utuye muri Afurika y’Epfo, ari na ho iyi filime yakorewe, yanyujije amashusho ye kuri TikTok, yikoma abamwibasiye, atangaza ko atari umusambanyi nk’uko Jonasi wo muri ’The Polygamist’ ameze.

Uyu mugore w’imyaka 45 n’abana batanu, yagize ati "Ntaho mpuriye na Jonasi uri mu isura y’umugore. Icya mbere, nkundana n’umuntu umwe mu gihe kimwe, mu gihe Jonasi we yasambanye n’abagore batandukanye mu gihe kimwe. Ibyo byasanishwa gute? Mwa bantu mwe, mumaze igihe kinini munsuzugura. Ubundi mwigeze mureba iyo filime?"

Filime The Polygamist ishingiye ku nkuru ndende yasohotse mu 2012 yanditswe n’Umunya-Zimbabwe witwa Sue Nyathi. Iyi filime ifite ibice 22 byigaruriye abakunzi ba sinema by’umwihariko abakoresha urubuga rwa Netflix yasohokeyeho muri Kamena 2026.

Umukinnyi w’Umunya-Afurika y’Epfo witwa S’dumo Mtshali ni we uyikinamo yitwa Jonasi Gomora. Aba ari umuherwe akaba n’umushabitsi ukina aca inyuma umugore we agasambana n’abandi bagore benshi bigasenya umuryango we. Birangira Jonasi ahasize ubuzima bigizwemo uruhare n’umugore we.

Zari Hassan yiyamye abamugereranya na Jonasi wo muri filime ’The Polygamist’
Zari yamenyekanye cyane ubwo yari umugore wa nyakwigendera Ivan Semwanga
Urukundo rwa Zari na Diamond bafitanye abana babiri rwaravuzwe cyane mu karere
Nyuma ya Diamond, Zari yakundanye na Shakib
Zari yemeje ko yatandukanye na Shakib bari bamaze igihe babana nk'umugore n'umugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages