Uyu muhanzi yakurikiye umukino u Bufaransa bwatsinzemo Norvège ibitego bine kuri kimwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Platini yavuze ko yishimiye kureba umukino w’Igikombe cy’Isi, ati “Nk’umukunzi wa ruhago twese biba ari inzozi kuzareba umukino w’igikombe cy’Isi. Uyu mwaka rero nagize amahirwe birankundira.”

Nemeye Platini, wamamaye nka Platini P, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda nyuma y’urugendo rwatangiye mu myaka irenga 15 ishize.

Platini ahamya ko yakuranye inzozi ze zo kureba umukino w'Igikombe cy'Isi
Platini ahamya ko yakuranye inzozi ze zo kureba umukino w'Igikombe cy'Isi
Platini yageze muri Amerika aho ari kurebera imikino y'igikombe cy'Isi
Platini yageze muri Amerika aho ari kurebera imikino y'igikombe cy'Isi
Platini ari kumwe n'inshuti ze barebanye umukino u Bufaransa bwatsinzemo Norvège
Platini ari kumwe n'inshuti ze barebanye umukino u Bufaransa bwatsinzemo Norvège