Ngenzi yongewe kuri uru rutonde nyuma y’uko urugendo ‘Twende Jerusalem’ rwari rwadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 rwongeye gusubukurwa.
Ngenzi azwi mu ndirimbo nka; Ntahemuka, Uri umwami, Urera yakoranye na Jules Sentore, Ishyanga ryera n’izindi nyinshi zatumye uyu muhanzi amenyekana.
Byitezwe ko uru rugendo ruzaba hagati ya tariki 16 na 24 Mata 2022, mu gihe aba bahanzi bazakorera ibitaramo bibiri bikomeye muri Israel bari kumwe n’umuhanzi waho uri mu bakomeye witwa Avraham Tal.
Betty Mahugu, Umuyobozi wa Sosiyete ‘Go Tell World Exposures’ yateguye uru rugendo ifatanyije na Ambasade ya Israel, yabwiye IGIHE ko abantu bakwiye kugura amatike hakiri kare.
Ati “Birakwiye ko abantu batangira kwiyandikisha hakiri kare, uru ni urugendo rw’amateka ku buryo uzarangara ashobora kuzacikanwa.”
Bimwe mu bintu bikomeza uru rugendo, ni uko rwahuriranye na Pasika ku buryo bazagira amahirwe yo gukorera isengesho ryo kwizihiriza umunsi w’Izuka rya Yezu muri iki gihugu gifite amateka akomeye mu bijyanye n’iyobokamana.
Ikindi ni uko abazarwitabira bazagira amahirwe yo gutemberezwa uduce dutandukanye tw’amateka muri iki gihugu kiri mu bihangange ku Isi.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda aherutse kubwira IGIHE ko bari gutegura uru rugendo mu rwego rwo guhuza urubyiruko rw’ibihugu byombi kugira ngo rwungurane ubumenyi ku mico yabyo.
Umuntu uri kwiyandikisha kuzitabira uru rugendo arasabwa kwishyura 2800$ hanyuma akazishyurirwa itike y’urugendo, Visa, kuzitabira ibitaramo, ibyo kurya gutembera n’ibindi byose bisabwa.
Ushaka kwitabira uru rugendo wakwiyandikisha unyuze hano


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!