Yirukanywe muri Fawe ajya kubyina mu tubari! Ibyo wamenya kuri Musengayire ugezweho mu ndirimbo z’abahanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Kamena 2020 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Abakobwa beza b’ikimero ni bamwe mu bakundwa n’abakunzi b’umuziki baba bareba indirimbo z’abahanzi, benshi mu beza ntabwo bishimira kubijyamo bituma abahanzi bakunda guhura n’ibibazo byo kubura abo bashyiramo ndetse ubigiyemo ari mwiza ugasanga asaranganywa mu ndirimo nyinshi.

Muri iyi minsi urebye indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse zinakunzwe, usanga abakobwa bazigaragaramo badahinduka bitewe n’uko atari ari bake bakora aka kazi.

Umwe mu bagezweho muri iyi minsi ni uwitwa Musengayire Yvette wamenyekanye nka Kellyboo. Uyu mukobwa wamenyekanye nk’umubyinnyi mu tubari, afite inkuru ndende y’ubuzima yanyuzemo mbere gato ko yinjira mu byo kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Musengayire wakuranye inzozi zo kuba ikirangirire, yakundaga umuziki cyane akaba azi kubyina bikomeye kuva mu buto bwe.

Ati “Kubyina ni impano nakuranye, ntabwo nabyize rwose. Mu kigo ni njye wari uhagarariye itsinda ry’ababyina imbyino zigezweho, nabanje no kubyina mu rusengero buriya.”

Arangije amashuri abanza uyu mukobwa uhamya ko yari umuhanga mu ishuri, yatsinze ikizamini cya Leta afite amanota meza yoherezwa muri Fawe Girls School, ageze mu wa gatanu w’amashuri yisumbura baramwirukana kubera kwambara imyenda migufi.

Ati “Bakinyirukana kubera uko natinyaga papa nanze gutaha iwacu ahubwo mpamagara inshuti yanjye nyibwira ibyambayeho, yampuje n’umukobwa w’inshuti ye wibanaga ari n’umubyinnyi mu tubari tujya kubana.”

Avuga ko uyu mukobwa uzwi ku izina rya Shakillah ariwe wamwinjije mu byo kubyinira mu tubari, atangira kubikora gutyo.

Iwabo bari babuze umwana ku ishuri ndetse atanatashye, baramushakishije baramubura bakajya bumva amakuru ko asigaye abyina mu tubari ariko batazi neza aho aba.

Yaje gutaha iwabo i Nyagatare nyuma y’imyaka ibiri afite umwana w’imfura ye yabyaranye n’umusore bakundanaga icyo gihe.

Ati “Iwacu byarababaje ariko nk’ababyeyi nyine banze kunyereka ko barakaye ahubwo bagerageza kunganiriza kuko babonaga ko nakuze, iyo wabyaye uba wakuze erega.”

Uyu mukobwa wari umuhanga mu ishuri avuga ko muri iyi minsi ari gutekereza uko yasubira kurangiza amashuri yisumbuye ubundi akiga na kaminuza ariko byose azabihuza no gukomeza kubyina kuko ari akazi akunda kandi kamutunze.

At “Nziga nakora nkuko hari benshi bafite akazi keza ariko ari n’abanyeshuri muri kaminuza.”

Kujya mu mashuso y’indirimbo z’abahanzi byo yabyinjiyemo atoranyijwe n’abahanzi banyuranye ariko ubu nabyo abona ari akazi kamaze kwiyongera mu ko kubyina mu tubari no mu birori bitandukanye.

Uyu yagaragaye mu ndirimbo “Kebuka ngufotore” ya Diplomate gusa muri iyi minsi azwi mu zindi nka “Suko” ya The Ben, “Fata amano” ya Platini na Safi Madiba, “Igare” ya Mico The Best, “Isubireho” ya Nsengiyumva n’izindi zinyuranye.

Musengayire avuga ko kubyina no kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi abifata nk’akazi ke kuko binamwinjiriza amafaranga kandi menshi abasha kumutunga ndetse akamutungira n’umwana.

Bimwe mu bihe byiza atazibagirwa mu buzima bwe ni igihe yashimirwaga na Madamu Jeannette Kagame nk’umunyeshuri witwaye neza ubwo yasozaga amashuri abanza cyane ko yari mu batsinze neza mu Karere ka Nyagatare.

Ikindi gihe ni ubwo yabyiniraga mu birori byitabiriwe na Perezida wa Repubulika.
Musengayire afite inzozi zo kwaguka akaba yaba umubyinnyi mpuzamahanga, ati ”Sherrie Silver mureberaho, nanjye nifuza kuzaba umubyinnyi mpuzamahanga nk’uko nawe azwi ku rwego rw’Isi kandi bimubeshejeho neza. ”

Indirimbo uyu mukobwa agaragaramo

Musengayire uzwi nka Kelly amaze kumenyekana kubera kubyina mu birori binyuranye no mu tubyiniro dukomeye ariko by'umwihariko kujya mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi
Uyu mukobwa agaragara mu mashusho y'indirimbo "Suko" ya The Ben
Musengayire ni umwe mu bakunze kugaragara basusurutse abantu muri Kigali Arena mu mikino ya Shampiyona ya Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .