Uyu muhanzi yashimiye Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ku ruhare agira mu gushyigikira abahanzi nyarwanda muri rusange ndetse n’urukundo yamweretse ubwo yitabiraga igitaramo cye cya mbere yakoreye muri Camp Kigali amurika album yise “Suwejo” tariki 22 Ukuboza 2023.
Yago yifashishije umuyoboro wa Yago TV Show, agaragaza ibitekerezo bye n’inzira abona yakemura ibibazo bigaragara muri showbiz byatumye na we ahaguruka akirwanaho.
Uyu muhanzi yemera ko yiteguye kuganira na Minisitiri Dr. Utumatwishima ndetse agatangaza umusanzu we mu gushaka icyateza imbere imyidagaduro mu Rwanda.
Ati “Nanjye naje kugira ukwirwanaho nkora amakosa nemera nsabira imbabazi, rero Minisitiri niteguye gufatanya nawe kurwanya akarengane gakorerwa muri Showbiz by’umwihariko bigaterekwa ku mbuga nkoranyambaga.”
“Muzatuganirize kubera ko muradushinzwe mumenye ikiri ku mitima y’aba bahanzi. Hari abahanzi badashobora kuza kuri camera ngo bagaragaze ukuri kw’ibyababayeho kubera gutinya ibyago bahura na byo, batewe ubwoba, ibi ni byo byakuruye amatitu, n’inzangano.”
Yakomeje agira ati “Ntimuze kumfata nk’umuntu uje guhangana munyumve nk’umuntu ushaka kubaka, umunsi nahamagawe ngo mbivuge n’ibimenyetso nzabyerekana.”
Yago agaragaza ko abafana be biyise “Big Energy” atari agatsiko ahubwo ari abakunzi b’umuziki we ndetse bashaka kurwanya akarengane kari muri Showbiz.
Gusa yemera ko hari abashobora kwitwikira umutaka wa Big Energy bagakora amakosa cyangwa ibyaha nk’uko abandi bafana bakora amakosa ariko ngo si we uba yabatumye.
Ati “Abafana ba APR cyangwa aba Rayon Sports bashobora gukora amakosa bagahanwa, njya mbona hari abahanwa ariko ntabwo ari ikipe iba yabatumye. Ntabwo Big Energy ari agatsiko, ntabwo ngamije gusenya nta nubwo ngamije kuzana amacakubiri mu Banyarwanda, OYA!.”
Yago agaragaza ko icyatumye ahaguruka akavuga ari uko hari abahanzi bavuye mu muziki kubera akarengane bakorewe , bafungirwa amayira n’abantu atashatse kugaragaza.
Uyu muhanzi abona ko kimwe mu byakemura ibi bizazo ari uko abakoresha YouTube (Youtubers) cyangwa abahanzi bagira urwengo rubahagarariye rubahana ku makosa bakoze, unaniranye agashyikirizwa inzego z’ubutabera akaba yahanwa hakiri kare.
—
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!