Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B FM, aho yavuze ko atifuza gukomeza kugirana ibibazo na Bruce Melodie ndetse anasaba imbabazi abantu bose bagiranye nawe ibibazo avuga ko yabitewe n’uburakari yari afite.
Yagaragaje ko yapfuye na Bruce Melodie ibintu bibiri birimo iby’uko yatangiye umuziki Melodie amurwanya.
Ati “Ikintu cya mbere cyanteranyije na Itahiwacu Bruce ni uko natangiye gukora umuziki kandi we atarifuzaga ko nkora umuziki, icya kabiri twapfuye ni uko we n’itsinda rye bagerageje kunshyira hasi bikabananira kugeza n’uyu munsi.”
Yago yasobanuye ko gushwana na Bruce Melodie byatangiye neza mu 2023, igihe yari amaze umwaka umwe atangiye urugendo rwo kuririmba.
Yagaragaje ko icyo gihe Bruce Melodie yatumije itangazamakuru bitewe n’igitaramo yiteguraga, avuga ko badakwiriye kumugereranya na Yago kuko bataririmba kimwe.
Ati “Muri icyo kiganiro yaravuze ngo ntabwo ndirimba nka Yago, ntimukangereranye n’utwo tuntu cyangwa ibyo bintu baririmba nabi, nta miziki bagira.”
B&B Kigali FM yabajije Yago Pon Dat niba yarigeze aganira na Bruce Melodie nyuma y’icyo kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyane ko mu mivugire ye akunze gushyiramo urwenya rwinshi.
Yago yasubije ko ibyo yagiye abivuga inshuro nyinshi ndetse ko hari n’ikiganiro yavuze ko uyu muhanzi ari umunyamakuru mwiza ariko akaba atari umuhanzi mwiza.
Yavuze ko atazi impamvu Bruce Melodie yabikoraga kuko nta bufasha yigeze amusaba mu rugendo rwe rw’umuziki.
Gusa yavuze ko yigeze kubumusaba inshuro imwe, ubwo yateguraga igitaramo cye cya mbere mu 2023, Bruce Melodie amubwira ko adahari gusa yiteguye kumufasha ibishoboka byose.
Yago avuga ko ikintu gikomeye cyamubabaje ari uko aho kugira ngo amufashe, ahubwo yabujije ibigo bitandukanye byari kumutera inkunga mu gitaramo cye, akabisaba kuyihagarika.
Ati “Ikintu cyambabaje ni ukuntu mu bigo byose bikomeye byo mu Rwanda nari naravuganye na byo nshaka ko bintera inkunga, habura iminsi ine ngo igitaramo cyanjye kigere, nahamagara sinitabwe.”
“Habura iyo minsi, umuntu yaramampagaye, arambwira ngo hari umuntu wahamagaye […] ushinzwe iyamamazabikorwa ry’ikigo akoreramo, aramubwira ngo uwo muhungu ntimuzamufashe yarasaze.”
Ibi Yago Pon Dat yabitangaje nyuma y’uko yumvikanye ashinja Bruce Melodie kumurega ku rubuga rwa YouTube kugira ngo shene ye irusibweho, bitewe n’uburyo yamwibasiraga.
Gusa mu kiganiro Bruce Melodie aheruka kugirana na IGIHE, ibyo yarabihakanye, avuga ko atakwishimira kubona Yago abayeho nabi.
Mu biganiro yakoreye kuri iyi shene yarezwe, nyuma y’uko Bruce asohoye indirimbo ye nshya yise ‘Irya 4’ mu kwezi gushize, Yago yahise atangira gusesengura avugamo ko iyi ndirimbo irimo amagambo yise ay’ubujiji.
Ubusanzwe iyi ndirimbo irimo amategeko 10 Bruce Melodie avuga ko yayobora urubyiruko mu nzira nzima, icyakora Yago we yayise aya Gitera, umugabo waranzwe n’ivanguramoko n’ibikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.



Ibitekerezo 0