Ni igitaramo uyu musore w’imyaka 33 yitiriye album ye ya gatanu “More Love, Less Ego” yasohotse mu mpera z’umwaka ushize.

Wizkid ni we muhanzi wo muri Afurika wari utaramiye bwa mbere muri iyi sitade. Yaririmbye indirimbo zitandukanye zigize album ye nshya “More Love, Less Ego” n’izindi ziri ku ya kane yise “Made In Lagos”.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 31 Nyakanga 2023, Brit Awards yatangaje ko muri iki gitaramo yashyikirije Wizkid Igihembo The BRIT Billion Award nk’umuhanzi wacuranzwe inshuro zirenga miliyari mu Bwogereza nk’uko byemezwa n’Urubuga Official Charts rukurikirana ibya muzika mu bihugu bigize Ubwami bw'u Bwongereza.

Muri iki gitaramo Wizkid yabimburiwe n’abahanzi batandukanye barimo The Cavemen, Wande Coal, Masego na Skyla Tyla.

Wizkid uyobora label ye yise Starboy Entertainment, yashinze mu 2012, ari mu rugendo rw’ibitaramo birenga 19 byamamaza iyi album ye azakora hirya no hino ku Isi kugeza muri Gashyantare 2024.

Wizkid ni we muhanzi wa mbere wo muri Afurika ukoreye igitaramo muri Stade ya Tottenham
Wizkid ni we muhanzi wa mbere wo muri Afurika ukoreye igitaramo muri Stade ya Tottenham
Wizkid ari mu rugendo rw'ibitaramo 19 biherekeza album ye nshya yise 'More Love, Less Ego'
Wizkid ari mu rugendo rw'ibitaramo 19 biherekeza album ye nshya yise 'More Love, Less Ego'
Wizkid ni uku yaserutse yambaye muri Stade ya Tottenham Hotspur
Wizkid ni uku yaserutse yambaye muri Stade ya Tottenham Hotspur
Wizkid yabaye umuhanzi wa kabiri wo muri Afurika wakoreye igitaramo muri stade zo mu Bwongereza kikuzura nyuma ya Burna Boy uherutse gutaramira muri London Stadium
Wizkid yabaye umuhanzi wa kabiri wo muri Afurika wakoreye igitaramo muri stade zo mu Bwongereza kikuzura nyuma ya Burna Boy uherutse gutaramira muri London Stadium
Stade ya Tottenham Hotspur iza ku mwanya wa gatatu mu zakira abantu benshi mu Bwongereza
Stade ya Tottenham Hotspur iza ku mwanya wa gatatu mu zakira abantu benshi mu Bwongereza
Ayodeji Balogun [Wizkid]  ni we muhanzi wa mbere wo muri afurika wujije iyi Stade ya Tottenham Hotspur yakira abantu 62.850
Ayodeji Balogun [Wizkid] ni we muhanzi wa mbere wo muri afurika wujije iyi Stade ya Tottenham Hotspur yakira abantu 62.850
Ibihangano bya Wizkid bimaze gucurangwa inshuro zirenga miliyari mu bihugu bigize Ubwami bw'u Bwongereza
Ibihangano bya Wizkid bimaze gucurangwa inshuro zirenga miliyari mu bihugu bigize Ubwami bw'u Bwongereza