00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Whitemoney agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 October 2026 saa 05:47
Yasuwe :

Hazel Oyeze Onou wamamaye nka Whitemoney akaba yaregukanye irushanwa rya ‘Big Brother Naija season 6’ mu 2021, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’abarimo DJ Marnaud, DJ Higa, Joxxy Parker na DJ Inno.

Iki gitaramo cyiswe ‘Afrobeat Jolloff Party’ kizabera muri ‘Atelier du vin’ ku wa 10 Ukwakira 2026.

Hazel Oyeze Onou, uzwi cyane ku izina rya Whitemoney, ni umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Nigeria wamamaye cyane nyuma yo gutsinda irushanwa rya Big Brother Naija mu 2021.

Whitemoney ukomoka muri Leta ya Enugu, yakuriye mu Ntara ya Kaduna mu Majyaruguru ya Nigeria.

Whitemoney yatangiye gusohora indirimbo mbere y’uko amenyekana muri Big Brother Naija.

Mu ndirimbo ze harimo “Rosemary”, “Your Life” na “My Heart”. Mu Ukuboza 2021, nyuma yo gutsinda irushanwa, yasohoye indirimbo “Selense” yakozwe na Masterkraft n’izindi.

Ku wa 24 Nyakanga 2021, Whitemoney yinjiye mu nzu ya Big Brother Naija ku nshuro ye ya mbere.

Ku wa 3 Ukwakira uwo mwaka, yatangajwe nk’uwatsinze ku majwi 47%, ahabwa igihembo cy’agaciro ka miliyoni 90 z’Ama-Naira (arenga miliyoni 90Frw).

Mu 2023, yasubiye muri Big Brother Naija All Stars, ariko asezererwa ku wa 17 Nzeri, asoza ku mwanya wa 11.

DJ Marnaud, DJ Inno, DJ Higa na Joxy Parker mu bazafatanya mu gitaramo cyatumiwemo Whitemoney
Whitemoney wegukanye ‘Big Brother Naija season 6’ agiye gutaramira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages