Iki gitaramo cyiswe ‘Afrobeat Jolloff Party’ kizabera muri ‘Atelier du vin’ ku wa 10 Ukwakira 2026.
Hazel Oyeze Onou, uzwi cyane ku izina rya Whitemoney, ni umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Nigeria wamamaye cyane nyuma yo gutsinda irushanwa rya Big Brother Naija mu 2021.
Whitemoney ukomoka muri Leta ya Enugu, yakuriye mu Ntara ya Kaduna mu Majyaruguru ya Nigeria.
Whitemoney yatangiye gusohora indirimbo mbere y’uko amenyekana muri Big Brother Naija.
Mu ndirimbo ze harimo “Rosemary”, “Your Life” na “My Heart”. Mu Ukuboza 2021, nyuma yo gutsinda irushanwa, yasohoye indirimbo “Selense” yakozwe na Masterkraft n’izindi.
Ku wa 24 Nyakanga 2021, Whitemoney yinjiye mu nzu ya Big Brother Naija ku nshuro ye ya mbere.
Ku wa 3 Ukwakira uwo mwaka, yatangajwe nk’uwatsinze ku majwi 47%, ahabwa igihembo cy’agaciro ka miliyoni 90 z’Ama-Naira (arenga miliyoni 90Frw).
Mu 2023, yasubiye muri Big Brother Naija All Stars, ariko asezererwa ku wa 17 Nzeri, asoza ku mwanya wa 11.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!