Yabwiye IGIHE ko yatangiye gukora umuziki mu 2019, aririmba mu bukwe bwa mukuru we nyuma aza kubona ko akomeje akajya mu muziki nk’umuririmbyi agashyira hanze ibihangano byaba byiza.
Ati “Natangiye ndirimbira mukuru wanjye mu bukwe bwabaye ku wa 16 Kamena 2019, mbona abantu barabikunze nanjye mbona ko nabishobora binyongerera imbaraga zo kugera ku ntego yanjye.”
Ariko na mbere yabanje kuba umuririmbyi muri korali zitandukanye. Afite gahunda yo gukundisha urubyiruko gakondo n’umuco kugira ngo bitazakendera.
Ati “Nakuze nsanga mfite impano yo kuririmba, ndirimba muri korali zitandukanye birangira nisanze muri gakondo ndetse numva ari umuziki undi mu maraso. Nahisemo gakondo kubera ko nkunda umuco wacu cyane kandi nkaba ntifuza ko wakendera cyane cyane mu rubyiruko, rukaguma ku isoko rugakunda umuco wacu nu rurimi rwacu rwiza. Intego yanjye ni ugukundisha umuco wacu urubyiruko.”
Uyu mukobwa avuka mu bana batandatu, barimo abakobwa bane n’abahungu babiri. Akunda gucuranga ndetse ubu ageze kure yiga Guitar ndetse abasha no kuyicuranga.
Wanny yiga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza muri UTB. Ku ikubitiro yahereye ku ndirimbo yise ‘Umwiza’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!