Abantu b’ibyamamare bashobora kubonwa nk’abafite amahirwe yose, na bo bahura n’ibibazo by’urukundo nk’abandi bantu bose.
Uko biri kose, ubuzima bwabo bwite buba bugoye kubuhuza n’ubwamamare, bigatuma bamwe badashobora gukomeza ingo zabo.
IGIHE yararanganyije amaso mu byabaye mu myaka ishize, ibona abantu b’ibyamamare 10 bigeze ku kanyuzaho mu rukundo ndetse batera intambwe yo kurushinga ariko batandukana bidatinze.
Muri abo hagaragaramo Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi, bashakanye mu 2018 ariko bakaza gutandukana biturutse ku bibazo bitandukanye ndetse bakaza gukura amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo Aurore yemeje ko urukundo rwabo rwarangiye burundu.
Muri abo bantu kandi harimo Muyoboke Alex na Ornella Muhayimpundu. Aba na bo basezeranye mu 2012 ariko batandukana mu 2014.
Nubwo bafitanye umwana, Ornella yahise ajya kuba iwabo mu Burundi kuva icyo gihe.
DJ Pius na Ange Umulisa na bo bigeze gushakana ndetse banabyarana umwana w’umuhungu, ariko mu 2018 batangira kugaragaza ibimenyetso byo gutandukana. Nyuma y’igihe gito, byemejwe ko batandukanye burundu.
DJ Toxxyk na Tara Ndekezi, babanye mu 2020 nyuma yo kubyarana, ariko muri 2021 buri wese yari amaze gutangira inzira ye bwite.
Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bashakanye mu 2013 ariko batandukana nyuma y’amezi make. Urukundo rwabo rwarangiye byemewe n’amategeko mu 2017.
David Bayingana na Teriteka Kezia na bo bashakanye muri 2013, ariko muri Nzeri uwo mwaka baratandukanye. Kezia n’umwana babana muri Uganda ubu.
Ni mu gihe Bayingana yaje kongera gutangira urukundo rushya na Mutesi Nadia wahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, ndetse bikarangira yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ‘Miss photogenic’.
Urukundo rwa Platini P na Olivia Ingabire barushinze mu 2021 na rwo rwaravuzwe cyane, ariko batandukanye mu 2023. Byagaragaye ko urukundo rwabo rwamaze igihe gito nyuma y’ubukwe bwabo bwavuzwe cyane.
Safi Madiba na Judith Niyonizera, bashakanye mu 2017 ariko batandukana mu 2023 nyuma y’ibibazo bikomeye byabaye hagati yabo muri Canada.
Bijoux na Lionel Sentore, bashakanye mu 2022 ariko batandukana mu gihe gito. Bijoux yari yarigeze no kwambikwa impeta n’undi musore mbere ariko birangira badashakanye.
Mu bandi batakwibagirana bigeze kurushinga bikavugisha benshi harimo AmaG The Black na Uwase Liliane, bashakanye mu 2017 ariko batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nyuma Liliane yagiye avugwaho amakimbirane n’undi mugore wahoze akundana na AmaG.














Ibitekerezo 0