Miss Uwimana w’i Burundi yatunguwe n’ibirori bya Miss Rwanda abigereranya na Miss Universe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Gashyantare 2020 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Miss University Africa Burundi, Uwimana Dative, witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yanyuzwe n’ibirori yabonye avuga ko agereranyije ntaho bitaniye n’ibyo ajya abona bya Miss Universe.

Ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020 nibwo habaye ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2020 ikamba ryambitswe Nishimwe Naomie imbere y’abafana benshi.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abakobwa bafite amakamba y’ubwiza mu bihugu bitandukanye bifuje kwitabira Miss Rwanda ndetse banayikurikiranye imbonankubone.

Uwimana Dative Miss University Africa 2019 wari waturutse i Burundi mu kiganiro na IGIHE yagize ati ”Ibirori byari bimeze neza, urwego abategura irushanwa bagezeho ni ibintu byiza cyane, ni ikintu cyantangaje wagira ngo ni Miss Universe.”

Uyu mukobwa icyakora nubwo yashimye urwego rw’imitegurire n’uburyo iri rushanwa ryagenze yavuze ko ikintu cyazitonderwa ubutaha ari ikijyanye n’umwanya kuko byakererewe.

I Burundi aho uyu mukobwa aturuka baheruka gutora Nyampinga mu 2017 guhera 2018 kugeza ubu ntawo barongera gutora umukobwa uhiga abanda uburanga ku rwego rw’Igihugu.

Ibi birori byitabiriwe na ba nyampinga baturutse mu bindi bihugu baje kwihera ijisho umukobwa wegukana ikamba.

Usibye Uwimana hari na Nyampinga wa Tanzania, Sylivia Sebastian, watowe mu 2019; Oweditse Phirinyane wo muri Botswana; Rebecca Nana Adwoa Kwabi wo muri Ghana n’igisonga cye cya kabiri Princess Owusua Gyamfi; Miss Mariah Nyayeina wo muri Sudani y’Epfo na Oliver Nakakande wo muri Uganda.

Ikiganiro na Uwimana Dative wari waturutse i Burundi

Uwimana Dative wa kabiri uturutse ibumoso yicaranye n'abakobwa batsindiye amakamba aheruka ya Miss Rwanda mu myaka ishize
Abakobwa bari baturutse mu bihugu binyuranye bakurikiranye irushanwa rya Miss Rwanda 2020
Nishimwe Naomie n'ibisonga bye nyuma yo kwambikwa amakamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza