Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yasabwe anakobwa n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori binogeye ijisho, ndetse anasezerana imbere y’Imana.
Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025, mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Byahuje inshuti, abavandimwe, ibyamamare, abo mu miryango y’aba bombi n’abandi batandukanye.
Byari biyobowe na Mc Lion Imanzi wamamaye cyane mu kuyobora ibirori n’ibitaramo bitandukanye bikomeye mu Rwanda.
Mu gusaba no gukwa Idrissa Jean Luc Ouédraogo yaherekejwe n’abasore barimo umuhanzi Emmy Vox, Samu wo muri Zuby Comedy n’abandi banyuranye biganjemo ab’iwabo muri Burkina Faso. Ibirori byo gusaba no gukwa kandi byasusurukijwe n’Itorero Inyamibwa rizwi cyane mu mbyino za Kinyarwanda.
Ku mpande zombi bahanye impano. Ariko kandi Ishimwe Vestine wongeye izina rya Ouédraogo mu mazina ye yahaye impano yihariye Murindahabi Irénée nk’umujyanama we na Murumuna we Kamikazi Dorcas.
Murindahabi kandi yahawe ingofero n’inkoni, ashimirwa uruhare rwe ku muziki w’aba bahanzi bombi.
Ishimwe Vestine kandi yatanze impano ku bo mu muryango w’umugabo we, ni mu gihe Idrisaa yahaye impano Sebukwe na Nyirabukwe abashimira uko bareze umukunzi we.
Nyuma y’ibi birori habayeho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana.
Aba bombi barushinze nyuma yaho Ishimwe Vestine tariki 22 Kamena 2025, yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi abenshi bazi nka ‘Bridal Shower’.
Yakoze ibi birori mu gihe ku wa 15 Mutarama 2025, mu buryo bwatunguye benshi yasezeranye imbere y’amategeko na Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Ababyeyi ba Ishimwe Vestine bahawe impano ku bwo kumurera nezaAbageni bari babukereye bambaye imyambaro ya KinyarwandaAbo mu muryango wa Idrissa Ouédraogo bari baje gusaba umugeni i KigaliIbirori byo gusaba byari binogeye ijishoIdrissa Jean Luc Ouédraogo yamaze kuba umugabo wa Ishimwe Vestine imbere y'Imana n'imiryango yaboIdrissa Ouédraogo ahobera umugore we Ishimwe VestineIdrissa Ouédraogo na Ishimwe Vestine basangira n'abari bitabiriye ibirori byabo ku cyo kunywaIdrissa Ouédraogo mu muhango wo gusezerana imbere y'ImanaIdrissa Ouédraogo na Ishimwe Vestine baturiweho umugisha ubwo basezeranaga imbere y'ImanaIdrissa Ouédraogo na Vestine Ishimwe basezeranye imbere y'ImanaIdrissa Ouédraogo yanyuzagamo akongorera umugore weInkumi zari zaherekeje Ishimwe Vestine mu birori by'amateka mu buzima bweIshimwe Dorcas aheruka kongera izina rya Ouédraogo ry'umugabo we mu mazina akoresha ku mbuga nkoranyambagaIshimwe Dorcas yashyingiwe nyuma y'iminsi mike yari ishize akorewe ibirori byo gusezera ku bukumiIshimwe Vestine yahaye impano Chriss Eazy wabakoreye we na murumuna we indirimbo nyinshi z'amashushoIshimwe Vestine mu gatimba ubwo yasezeranaga imbere y'ImanaIshimwe Vestine na Idrissa Ouédraogo batunguranye muri uyu mwaka ubwo byamenyekanaga ko bafite ubukweIshimwe Vestine yahaye impano yihariye Murindahabi Irénée nk’umujyanama we na Murumuna we Kamikazi DorcasKamikazi Dorcas n'abakobwa bambariye mukuru weKamikazi Dorcas yahaye impano mukuru we warushinzeLion Imanzi niwe wayoboye umuhango wo gusaba no gukwaMu Intare Conference Arena hari hakubise huzuyeMu muhango wo gusaba no gukwa Idrissa Ouédraogo yaserutse yambaye bya kinyarwandaMurindahabi yambikwa ingofero y'icyubahiro ku bw'umusanzu yatanze ateza imbere impano ya Vestine na DorcasNyina wa Vestine yahawe impanoSe wa Ishimwe Vestine yashimiwe ku bwo kurera nezaUbwo Ishimwe Vestine yasohorwagaUmuhango wo gusezerana imbere y'Imana wabanjirijwe no kubwiriza abageni
Ibitekerezo 0