Ibi Uwineza yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yakomozaga ku rugendo rwe mu bucuruzi bw’urusenda amazemo umwaka umwe ariko bukaba bwaramuhiriye.
Uyu mukobwa ufite urusenda yise ‘Neza chill’ akora binyuze muri sosiyete yashinze yitwa Shaky Ltd, umushinga we uherutse gutoranywa mu icyenda yahembwe muri ‘YouthConnekt Awards’ ndetse ashyikirizwa igihembo cya miliyoni 5 Frw.
Ni amafaranga yahise aguramo imashini zimufasha gutunganya urusenda ku buryo bugezweho.
Yasobanuye uko yabashije kongera igishoro, ati "Natangiye nkorera ahantu hato cyane mu rugo, nkoresha ibintu bisanzwe, imbabura nk’abandi bose ariko ubu nyuma y’umwaka umwe, twabonye abaterankunga, noneho nanatsinze muri Youth Connekt mbasha kwagura isoko ryanjye.”
Urusenda rwa Uwineza ahamya ko amaze kurugeza mu maguriro hafi ya yose akomeye by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara zitandukanye.
Uwineza afite ubushobozi ibiro 500 by’urusenda mu cyumweru.
Ati “Nibyo natangije ibihumbi 500 Frw, ariko ingengo y’imari y’ubucuruzi bwanjye wayibarira hagati ya miliyoni 20-30 Frw, ndibuka ntangira nashoboraga gutunganya uducupa 275 mu kwezi, ariko ubu byibuza mu cyumweru nkora ibiro ibiro 500.”
Yagiriye inama urubyiruko, ati "Ikintu nabwira urubyiruko ni uko hano hanze iyo ukora ikintu cyawe neza Leta iba ikureberera. Nanjye sinari nzi ko Youth Connekt ibaho ariko iyo ukora cyane ushyira imbaraga mu byo ukora Imana nayo iguha umugisha. Mu Rwanda hari amahirwe urubyiruko rwitinyuke kuko byose birashoboka.”
Uwineza afite abakozi 12 bahoraho ndetse akaba anatanga ibiraka mu gihe akeneye abandi b’inyongera.






Ibitekerezo 0