Uwineza wigisha muri kaminuza yinjiye muri sinema nyuma y’amasomo yahawe na COVID-19

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Mutarama 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Uwineza Emmanuel wigisha muri IPRC Tumba uhamya ko amaze gucengerwa n’amasomo yigishijwe na COVID-19, yinjiye mu byo gukina filime nk’undi murimo wo kunganira akazi ke ka buri munsi.

Iyi filime itambuka ku rubuga rwa Youtube igeze ku gace ka 15, Uwineza ahamya ko yatekereje kuyikora nyuma y’umwaduko wa COVID-19 yatumye benshi bahanga amaso ubuzima bushingiye ku ikoranabuhanga.

Kuba ari umwarimu wa Kaminuza, ahamya ko bitamubuza gukina filime kuko byose ari ibifatanyiriza hamwe kumufasha gushakisha ubuzima.

Uwineza ahamya ko kuvanga kwigisha no gukina filime, ari ukugerageza kubyaza umusaruro amahirwe yose afite mu buzima kugira ngo yiteze imbere.

Avuga ko nubwo bigoye kuvanga gukina filime no kwigisha kuko byose ari ibintu bisaba umwanya uhagije, nta yandi mahitamo umuntu yakagize mu gihe ari ku rugamba rwo gushakisha imibereho.

Ati ”N’ubundi nta cyoroshye mu buzima, n’ubundi iyo dukoze ibyoroshye tubona ibyoroshye, tugomba rero gukora ibikomeye. Kwigisha ‘Physique’ nk’ibintu nize kandi nakozemo igihe kirekire ntibingora kubivanga no gukina filime.”

Iri ni isomo uyu mugabo ahamya ko yigishijwe na COVID-19, rituma atekereza ikindi yakora kikaba cyanamugoboka mu gihe akazi kaba gahagaze.

Ati "Muri COVID-19 abantu benshi batakaje akazi, ibi bihe byagaragaje impinduka zikomeye cyane mu mikorere y’abantu, iyi ndwara yaranyigishije inyereka ko impinduka mu buzima zibaho kandi zishobora no gukora ku buzima tubamo bwa buri munsi. Byatumye ntekereza uko nakora ikindi cyangoboka mu gihe akazi kanjye kaba gakozweho n’izo mpinduka.”

Nyuma yo kwisuzuma agasanga atatungwa n’akazi kamwe gusa, Uwineza yatekereje uko amafaranga yari yarizigamiye yayashora muri filime atangira kwandika iyitwa ‘Tica’.

Iyi filime ishingiye ku nkuru y’urukundo rw’umusore w’umwarimu uba ukunda umukobwa wo mu bakungu.

Bitewe n’uko uyu mwarimu atari umuntu wari wifite mu buryo bw’ubushobozi, byatumye uwakabaye Sebukwe amwanga ahubwo ahatira umukobwa we gukundana n’umusore ufite amafaranga.

Iki cyemezo cya Se w’umukobwa ntabwo aba agihuriyeho n’umugore we, umubyeyi uba atumva impamvu uyu musaza yakwivanga mu rukundo rw’umwana wabo.

Iyi filime y’uruhererekane, uyu mwarimu avuga ko izajya itambuka ku rubuga rwa Youtube kuko ariryo soko yinjiye muri sinema ahanze amaso.

Uwineza kugeza ubu ni umwarimu umaze umwaka urenga yigisha isomo ry’Ubugenge [‘Physique’] muri IPRC Tumba.

Mbere yo kwigisha muri Kaminuza, Uwineza yamaze igihe kinini yigisha iri somo mu mashuri yisumbuye.

Ikiganiro na Uwineza Emmanuel, umwarimu muri Kaminuza winjiye mu byo gukina filime

Uwineza Emmanuel umwarimu muri Kaminuza yafashe icyemezo cyo kwinjira muri filime
Uwineza Emmanuel asanzwe ari umwarimu muri IPRC Tumba
Ingaruka za COVID-19 zatumye Uwineza wigisha muri Kaminuza afata icyemezo cyo kwinjira muri Sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .