Ibi birori ngarukamwaka bya Jamie Foxx byabereye mu nyubako ye nini, ifite ibyumba byagurwa, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 7-8 Ugushyingo 2026.

Ni inyubako iherereye mu gace ka Thousand Oaks, i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inzego zaho zishinzwe iperereza zabwiye TMZ ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’uko inzego z’ubutabazi zihutira kugera aho byabereye zikimenya ayo makuru.

Umugabo watewe icyuma yagitewe mu ijosi, ahita agira igikomere kidakanganye. Icyakora, inzego z’ubutabazi zahise zihutira kumuha ubuvuzi bw’ibanze.

Mu mashusho agaragaramo akavuyo yahafatiwe hanze y’ahabereye ibyo birori icyo gihe, hagaragaramo abantu benshi bafatwa n’inzego z’umutekano bakabazwa ku byabaye, mu gihe abandi bategekwaga kuva aho.

Ibi birori byateguwe na Jamie Foxx afatanyije n’umukobwa we witwa Anelise. Ifoto yahafatiwe igaragaza ko mu mategeko agenga ibi birori harimo irivuga ko nta ntwaro n’imwe cyangwa igisa na yo cyemerewe kubyinjiranwamo.

Inzego z’umutekano zasanzemo umugabo wari ufite intwaro, zihita zimuta muri yombi zimukekaho icyaha cyo gutera icyuma undi mu ijosi.

Ntibiramenyekana niba Jamie Foxx, uyobora ibi birori buri mwaka, yari ahari icyo gihe.

Ibirori ngarukamwaka bya Halloween bitegurwa ahantu henshi ku Isi, cyane cyane mu bihugu bya Amerika y'Amajyaruguru nka Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'iby'i Burayi nk'u Bwongereza.

Ubusanzwe, umunsi wahariwe Halloween wizihizwa mu ijoro ryo ku wa 31 Ugushyingo buri mwaka.

Uwateye undi icyuma mu birori bya Jamie Foxx yatawe muri yombi