Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru PEOPLE, Rodriguez yagize ati“Ndashaka gusubiza mu magambo make ku bimvugwaho ubu. Abantu bari kwifashisha ubutumwa bwagaragazaga ko nari mfite ikinyabupfura, nshimira cyangwa ngasaba ubufasha, bakabigira impamvu yo kunsebya no guhakana ibyo mvuga.”
Yakomeje asobanura ko iyo umuntu afite ububasha ku kazi kawe, ku mafaranga yawe no ku hazaza hawe, bituma utisanzura. Ati“Abahuye n’ihohoterwa akenshi bagumana umubano usanzwe n’uwabahohoteye. Hari n’igihe basaba ubufasha igihe baba bababaye cyane.”
Rodriguez yongeyeho ko ayo magambo atavuze ko ihohoterwa ritabaye. Ati“Kuba naranditse ayo magambo ntibivuze ko ihohoterwa ritabaye. Yanditswe mu gihe nari ndi mu bihe bikomeye cyane, bikagaragara mu buryo byari byifashe. Gukomeza guhabwa ubufasha bw’amafaranga cyangwa gukomeza kugirana umubano n’uwaguhohoteye si ibintu bihabanye n’ihohoterwa, ahubwo akenshi biba bigize imiterere y’imbaraga n’igitutu gikurikira ihohoterwa.”
Amakuru TMZ iherutse gutangaza yavugaga ko ubwo butumwa bivugwa ko bwagaragazaga Rodriguez asaba Perry amafaranga yo kwivuza amenyo, ndetse akanamushimira inshuro nyinshi ku bw’ubufasha n’ubucuti bari bafitanye.
Ubu butumwa ngo bwanditswe mbere y’uko Rodriguez atanga ikirego kuri Noheli 2025, ashinja Tyler Perry kumuhohotera no gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aho avuga ko yamusabye inshuro nyinshi ibintu atifuzaga, ndetse ko hari n’igihe yamukoze ku gitsina ku gahato.
Ku ruhande rwa Tyler Perry, umunyamategeko we Alex Spiro yahakanye bikomeye ibyo birego, abwira TMZ ati“Ibi nta kindi bigamije uretse gushaka amafaranga menshi, ni amayeri yo gusahura miliyoni 77$.”
Tyler Perry wamamaye muri filime yakoze zirimo “Beauty in Black”, “The Six Triple Eight”, “Mea Culpa”, “Divorce in Black” n’izindi zimaze iminsi zica ibintu, na we ubwe yakomeje guhakana ibyo aregwa byose.
Indi nkuru wasoma bifitanye isano kanda hano






Ibitekerezo 0