Yabigarutseho mu buhamya yatangiye mu kiganiro yakoreye kuri shene ya YouTube ya Isimbi Tv, cyasohotse ku wa 25 Ukwakira 2026.
Uwase yagizwe impfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma abaho mu buzima bumugoye.
Ku myaka 16, yahise areka kwiga icyakora aza guhura n’umuzungu wakoraga muri Ambasade ya Amerika amujyanana n’abandi, ajya kubarerera iwe mu rugo i Kigali. Ntibatindanye kuko Umuzungu yasubiye muri Amerika.
Uko ni ko yisanze mu nzoga, itabi n’ubusambanyi kuko ari bwo buryo yari asigaranye.
Ati “Nahise ninjira mu mwuga wo kunywa inzoga, ubusinzi, itabi […] Kwikoraho, gusohoka, wanyoye inzoga, umuntu yaguhamagaye ‘duhurire aha’, ukumva ni ibyo.”
Yakomeje agira ati “Natungwaga n’uko kwinywera inzoga nyine, nkihurira n’abantu banyikundira bakanyihera amafaranga, bakanyishyurira n’inzu.”
Uwase yavuze ko yabyaye abana bane bose badahuje ba se, kandi nta mugabo abana na we.
Muri ubwo buzima, yahuye n’undi muzungu baryamana inshuro eshatu, ahita amutwitira. Anavuga ko uwo mugabo yari umuyobozi ukomeye muri Hôtel des Mille Collines iherereye mu Mujyi wa Kigali, aho ahera asaba ubufasha bwo guhuzwa na we.
Ati “Ni kuri Milles Collines, yari General Manager. Abahakoraga icyo gihe barabizi. Byatumye njyayo. Ndababwira nti ‘Manager wa hano’. Bantungira agatoki, ndavuga ‘Oya, ntabwo ari uriya’”.
Kuri iyi hoteli, yahawe ubufasha bwa nomero ze gusa. Uwitwa Claire wamwakiriye yamubwiye amazina y’uwo mugabo wari waragiye, undi yumva ni we. Yamubwiye ko atakiba mu Rwanda.
Uwase avuga ko yahamagaye kuri telefoni uwo Musuwisi akamwibwira akanamubwira ko yamubyariye umwana w’umukobwa, ariko undi ntiyabyibuka kuko yaryamanye na benshi.
Ati “Arambwira ngo ‘ntabwo ndi kubyibuka, ariko amahirwe masa n’umukobwa wawe’. Ahita ‘amboroka’ ako kanya.”
Uwase yahise ahindura umuvuno, ashaka imikorere, aranabatizwa.
Nubwo yasaga n’uwabyirengagije, yavuze ko acyifuza ubufasha bwo guhuzwa n’uwo mugabo babyaranye kuko umwana amubona ku mafoto akamumwishyuza.
Ati “Ariko byibuze, Christophe azaboneke agaragare. Niba ahakana n’umwana, azapimishe ADN basi. Ariko uyu mwana Imana imurengere abone papa we.”





Ibitekerezo 0