Ibiro by’ubushinjacyaha bya Los Angeles bitangaza ko James Howard Jackson atigeze ahakana ibi birego gusa avuga ko nubwo yabanje gukubita agakomeretsa Ryan Fischer atari agambiriye kumwica.
Mu rukiko James Howard Jackson yemeye ko yarashe Ryan Fischer mu gituza agira ngo adakomeza kumukurikira.
James Jackson w’imyaka 20 kuri uyu wa 5 Ukuboza 2022 yahise akatirwa imyaka 21 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibi byaha birimo kugambirira kwica umuntu.
Rolling Stone ivuga ko Ryan Fischer yamaze kubabarira uyu mujura wamurashe agasiga avirirana ari kumwe n’indi mbwa imwe muri izo yari ashinzwe kwitaho.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye muri Gashyantare 2021, ubwo uyu muhanzikazi yari mu bikorwa byo gufata amashusho ya filime ’House of Gucci’ i Rome mu Butaliyani.
Nyuma y’igihe izi mbwa za Lady Gaga zishimuswe , uyu muhanzikazi yari yashyizeho igihembo cya 500.000$ ku muntu wamuzanira imbwa ze.
Nyuma y’iminsi ibiri, umugore witwa Jennifer McBride yavuze ko yabonye imbwa za Lady Gaga agahitamo kuzishyikiriza Polisi , gusa yahise atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi, gusa kugeza ubu we urubanza rwe ruracyakomeje.
Izi mbwa ebyiri za Lady Gaga zahawe amazina ya Koji na Gustav zasubijwe uyu muhanzikazi nta n’imwe yakomeretse nyuma y’iminsi ibiri zishimuswe.
Iya gatatu muri zo yabonywe na Polisi aho yari yihishe ubwo ubu bugizi bwa nabi bwabaga.
Muri Kanama 2022 Jaylin White yakatiwe imyaka ine naho Lafayette Whaley akatirwa imyaka itandatu nyuma yo kugaragara mu mashusho bashimuta izi mbwa za Lady Gaga muri ubwo bujura bwitwaje intwaro bwabaye mu ntangiro z’umwaka ushize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!