Uwakoreshejwe nk’umugore wa Trump wambaye ubusa, yakangishijwe kwicwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Ukwakira 2018 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Melanie Marden wakoreshejwe mu mashusho ya T.I agaragaza Melania Trump yambaye ubusa amubyinira imbere bari muri White House, yakangishijwe n’abataramenyekana ko agiye kwicwa.

Uyu mukobwa ufite isura isa nk’iy’umugore wa Perezida Donald Trump, Melania Trump, yavuze ko amaze kwakira ubutumwa bwinshi bumubwira ko hanamaze gushakwa uzamwica.

TMZ yatangaje ko nyuma yo kwakira ubu butumwa bugaragaza ko ubuzima bwe buri mu kaga, Marden yahisemo kwiyambaza Polisi nayo ikaba yatangiye gukora iperereza.

Uherutse koherereza ubutumwa kuri telefoni uyu mukobwa yamubwiye ko bagiye gushyira utwuma dukurura icyerekezo n’amajwi mu modoka ye ndetse no mu nyubako atuyemo ku buryo bizaborohera kumva ibyo aganira n’abandi bantu.

Bugasoza bugira buti” Nishimiye kukumenyesha ko twamaze no gutanga ikiraka ku muntu ugomba kukwica kandi akaba ari umwe mu nshuti zawe z’akadasohoka.”

Uyu mukobwa yatangiye kwakira ubutumwa nk’ubu ubwo amashusho agaragaramo yandagaza umugore wa Trump yajyaga hanze, gusa we avuga ko ntacyo bimubwiye kuba hari abavuga ko bazamwica akaba atanicuza kuba yarayagiyemo.

Aya mashusho akomeje kuvugisha benshi, yagiye hanze ku wa 12 Ukwakira, T.I yiyerekanamo ari mu biro by’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze za Amerika bizwi nka White House.

Mu gihe yicaye ari gukongeza itabi hakinjira umugore uri mu ishusho y’uwa Trump yambaye ishati ndende yagera imbere y’uyu muraperi akayikuramo agatangira kubyina akamwegera agahagarara atandaraje yambaye ubusa buri buri hejuru y’intebe uyu muraperi aba yicayeho.

Aya mashusho akijya hanze Stephanie Grisham usanzwe ari Umuvugizi wa Melania Trump, yabwiye CNN ko ari agasuzuguro ndengakamere kadakwiye kwihanganirwa kuko ari ukuvogera ubuzima bwite bw’umuryango w’Umukuru w’Igihugu.

Reba amashusho agaragaramo umuntu usa n’umugore wa Trump yambaye ubusa

Melanie avuga ko yakiriye ubutumwa bwinshi buvuga ko ari guhigishwa uruhindu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza