00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ari umukozi wa Diddy yamushinje kumufata ku ngufu

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 30 May 2025 saa 12:36
Yasuwe :

Mu gihe urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy rugikomeje, habonetse undi mugore umushinja ko yamufashe ku ngufu. Uyu ni uwahoze ari umukozi we.

Ku wa 29 Gicursi 2025 nibwo urubanza rwa Diddy rwakomeje mu rukiko rw’ibanze rwa Manhattan i New York. Humviswe ubuhamya bw’umugore wahawe izina rya Mia ku mpamvu z’umutekano we.

Uyu mugore ni we wahoze ari umukozi wa Diddy mu myaka yashize. Yabwiye urukiko ko uyu muraperi yamufashe ku ngufu inshuro irenze imwe.

Mia yabwiye urukiko ko ubwo yakoraga kwa Diddy mu 2009, yamufashe ku ngufu bwa mbere mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mugabo y’imyaka wari ugize imyaka 40, byabereye muri The Plaza Hotel i New York.

Yagize ati “Yari yakodesheje inzu arangije ambwira ko dufite ibyo tugomba kuvugana, maze atuma abandi bose basohoka dusigarana mu gikoni twenyine.”

Yavuze ko icyo gihe Diddy yahise amuha ikirahure kirimo inzoga ya Vodka ngo basangire.

Mia yavuze ko Diddy yahise atangira kumukorakora no kumusoma ndetse ngo ahita atangira kumusambanya. Yavuze ko ntacyo yari kubikoraho kuko yari yacitse intege cyane.

Icyo gihe ariko ngo yacecetse ibyabaye ntiyagira uwo abibwira kuko yumvaga ibyabaye ari impanuka.

Ati “Natekerezaga ko ibyabaye ari mpanuka, ko bitazongera kubaho. Ariko si ko byagenze.”

Yakomeje avuga ko Diddy yongeye kumufata ku ngufu mu rugo rwe i Los Angeles, aho yamusanze aryamye mu cyumba, akamusambanya ku gahato.

Ati “Nari meze nk’umuntu wacanganyukiwe, nabuze icyo gukora. Byabaye vuba cyane, numva mfite ubwoba bwinshi, isoni n’urujijo.”

Mia watangaga ubuhamya bwe ari kurira, yavuze ko Diddy ibyo kumusambanya yageze aho abigira ingeso.

Ibi yabivuze mu gihe urubanza rwa Diddy rugikomeje, aho ruzamara ibyumweru bitandatu. Diddy afungiye muri gereza ya Brooklyn, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abagore no kubacuruza.

Uwahoze ari umukozi wa Diddy yamushinje ko yamufashe ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages