USA:Umuhanzikazi Erykah Badu agiye gushyira hanze umubavu uhumura nk’igitsina cye

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 9 Gashyantare 2020 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Abahanzi b’Abanyamerika bakomeje guca agahigo mu guhigisha amafaranga uruhindu. Kuri ubu umuhanzi w’indirimbo zikoze mu njyana ya R&B, Erykah Badu yatangaje ko agiye gushyira hanze umubavu uzaba uhumura nk’igitsina cye, ukazatangira kugurishirizwa ku rubuga rwe tariki 20 Gashyantare uyu mwaka.

Abaye umuhanzikazi wa kabiri muri uyu mwaka uvuzweho cyane kubera gushyira hanze umubavu ufite aho uhuriye n’imyanya ye ndangagitsina, nyuma ya Gwyneth Paltrow uherutse gusohora umubavu yise ‘This Smells Like My Vagina” agurisha amadolari 75.

Erykah Badu wegukanye ibihembo bya Grammy Awards inshuro enye, yabwiye ikinyamakuru 10 Magazine ko yifuza gushyira hanze umubavu uzagaragaza imbaraga zikomeye yifitemo.

Uyu mugore w’imyaka 48 yavuze ko uwo mubavu uzagurishirizwa ku rubuga rwe Badu World Market mu minsi ya vuba.

Abajijwe uburyo yabigenje ngo akore umubavu ufite impumuro y’igitsina cye, yavuze ko yafashe imyenda y’imbere yose yagiye yambara atagikoresha arayitwika, ivu rivuyemo ryifashishwa mu gukora umubavu.

Ati “Nafashe imyenda y’imbere yose ntacyambara, ndayica ubundi ndayitwika. Ivu ryavuyemo riri mu bikoze uwo mubavu.”

Mu mwaka wa 2014 Badu yigeze kwandika kuri Twitter avuga ko afite ibanga akoresha kugira ngo igitsina cye gihorane impumuro nziza.

Yavuze ko akunda kurya no kunywa ibintu bikozwe mu nkeri z’ubwoko buzwi nka cranberries.

Uyu muhanzi yagiye avugwa cyane mu nkuru zitavuzweho rumwe, nko kuba ari umwe mu bagore bake bashyigikiye umuhanzi R Kelly ushinjwa ibyaha byo gusambanya no gufata ku ngufu abakobwa n’abagore.

Mu 2010, Badu yashyizwe ku rutonde rw’abantu bafite imitwarire mibi mu mujyi atuyemo wa Dallas nyuma y’uko agiye gufata amashusho y’indirimbo yambaye ubusa.

Uyu mugore w’imyaka 48 yavuze ko uwo mubavu uzagurishirizwa ku rubuga rwe Badu World Market mu minsi ya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .