Jenoside yahitanye abarenga miliyoni. Ni amateka ashaririye atazibagirana y’ibyabaye mu Rwanda bikozwe n’abanyarwanda ubwabo. Bamwe mu bahanzi baguye muri jenoside harimo abari bafite izina rikomeye n’abandi babarizwaga mu matsinda akomeye.
Bizimana Loti
Uyu mugabo ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rwabuze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yari umuhanga mu gushyenga mu bihangano bye ari nako atanga inyigisho.
Wumvise nk’indirimbo ze zirimo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’ wumva ziganjemo ibyitwenge ariko zirimo inyigisho nyinshi. Abantu bari bazi uyu muhanzi mu buzima busanzwe, bavuga ko yari umuntu ukunda kuganira, azi gusetsa cyane.
Sebanani André
Sebanani André, yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala de Kigali akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa. Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo ‘Karimi ka shyari’, ‘Mama Munyana’ n’izindi.
Yibukirwa ku buhanga bwumvikana mu ndirimbo ze zabaga zuzuyemo imizimizo. By’umwihariko abakurikira ikinamico bamuzi nk’uwakinanaga ubuhanga ndetse buri kimwe yahabwaga gukina cyakinjiragamo neza ukagira ngo ni nako ateye mu buzima busanzwe.
Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie[na we witabye Imana mu mwaka wa 2016 azize uburwayi] hamwe n’abana bane barimo bamwe bateye ikirenge mu cya se.
Abahanzi bo muri za ‘Orchestre’
Rugerinyange Eugene nawe yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli, ikiriho kugeza ubu.
Hari kandi Murebwayire Mimir, uyu akaba umubyeyi waririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Ancila’ ‘Rugori Rwera’ n’izindi.
Rugamba Sipiriyani
Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n’itorero Amasimbi n’Amakombe, ryaririmbaga indirimbo zisingiza Nyagasani n’izivuga ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba indirimbo zisingiza Nyagasani.
Rugamba yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w’1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
Yari umuhanga mu guhimba ibisigo, twavugamo nk’amibukiro, cyuzuzo n’ibindi byinshi.
Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.
Mu byaranze Rugamba Sipiriyani harimo gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.
Rugamba yapfuye azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga Daphrose, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri jenoside bapfanye n’abana babo batandatu , ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwacu rwubakwa.
Rugamba Cyprien yishwe kuwa 7 Mata 1994, ariko abo mu muryango we bamwibuka by’umwihariko kuwa 15 Kanama , umunsi Rugamba yahisemo mbere y’uko yitaba Imana. Abo mu muryango we bavuga ko yasabye ko igihe yazaba yaratabarutse yazajya yibukwa ku munsi w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.
Karemera Rodrigue
Karemera Rodrigue ni umwe mu bihangange by’umuziki mu baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi.
Karemera afite umuhungu witwa Iradukunda Valère Karemera na we w’umunyamuziki, uyu yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘La Conta’ [Ihorere Munyana], yayihimbiwe n’umubyeyi we mu 1990.
Bizimungu Dieudonné n’umugore we Uwimbabazi Agnes
Mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbaga ku giti cyabo harimo na Bizimungu Dieudonné, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry’ibanga. Bizimungu n’umugore we Uwimbabazi Agnes bazize jenoside
Bizimungu Dieudonné n’umugore we Uwimbabazi Agnes bakaba bararirimbanaga. Ijwi rya Uwimbabazi Agnes ryumvikana mu nyikirizo y’indirimbo ‘Munini yaje’, ‘Tabara ryangombe’, ‘Urujeje rw’imisozi igihumbi’, ‘Ikirezi’ n’izindi.
Emmanuel Sekimonyo
Uyu yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye yari azwi ku mazina ya Manu Matabaro. Yari azwi cyane mu ndirimbo ‘Umwana w’umunyarwanda’, ‘Imbabazi bambe’ n’izindi zitandukanye.
Emmanuel Sekimonyo yavutse mu 1948 ahitwa Matyazo muri Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba. Yari atuye mu Mujyi wa Kigali i Remera ndetse yiciwe mu 1994.
Gatete Sadi
Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka ‘Ijambo ry’uwo ukunda’, ‘Julienne’ ‘Urugo rw’umugabo’ n’izindi.
Uyu nawe ari mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!