Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yazamutse ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto yakomeje gusakara hirya no hino agaragaza Toni- Ann Singh w’imyaka 26 na Popcaan w’imyaka 33 bari kumwe mu bice bitandukanye hanze y’igihugu cya Jamaica.
Ibi byarushije kuzamuka cyane nyuma y’indirimbo uyu muhanzi yakoranye na Burna Boy bahaye izina ry’uyu mukobwa (Toni-Ann Singh) wamaranye imyaka ibiri ikamba rya Miss World.
Muri iyi ndirimbo hari aho Popcaan agira ati “ Mukobwa uri mwiza nka Toni -Ann Singh, turi muri gereza imwe itagira ibyumba bidutandukanya… vuba aha nzakugira umugore wanjye , nzi icyo ushaka mukundwa, ntaguhangayika.”
Nyuma y’amezi atanu iyo ndirimbo isohotse kuri album ya Burnaboy yise ‘Love Damini’, Toni- Ann na Popcaan bakomeje kugaragarizanya urukundo binyuze mu mafoto no kumbuga nkoranyambaga.
Mu mpera z’umwaka ushize Popcaan na Toni-Ann Singh bamuritse indirimbo bakoranye bayita ‘Next to Me’ iri kuri album ya Popcaan yise ‘Great Is He’ imaze ukwezi kumwe isohotse.
Ubwo yari mu kiganiro kuri radiyo imwe yo muri Jamaica, Toni-Ann Singh yavuze ko yishimiye gukorana Popcaan abajijwe niba bakundana avuga ko hari urukundo hagati yabo gusa ntiyashka kongeraho byinshi.
Yagize ati “Icyo navuga ni uko hari urukundo hagati yacu n’ibindi birenze ibyo” .
Toni-Ann Singh avuga ko indirimbo yakoranye na Popcaan irimo inkuru nto y’urukundo bashakaga kuvuga nubwo ateruye ngo avuge niba ari inkuru y’impamo ku mubano wabo.
Amarangamutima akomeje gutamaza aba bombi dore ko mu kwezi gushize ubwo bari mu gitaramo muri Grenada aba bombi basomaniye ku rubyiniro.
Ibi ibintu byarakaje abakobwa benshi bakunda uyu musore bigera naho babimwandikira mu butumwa bwo kuri Instagram, bamwe bamubwira ko babajwe n’indirimbo yitiriye Toni- Ann Singh , abandi bavuga ko akomeje kubabaza kubera kugaragara ari kumwe n’uyu mukobwa.






Urukundo rwa Toni- Ann Singh na Popcaan rwagarutsweho cyane nyuma yo guhurira mu ndirimbo bise ‘Next to me’
Popcaan yifashishe Burna Boy bakorana indirimbo irata uburanga bw’uyu mukobwa bayita ‘Toni Ann Singh’ amazina yose y’uyu mukobwa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!