Nayituriki watangiye gukunda Knowless akiri muto mu myaka, ntabwo yagiye agira amahirwe yo kwitabira ibitaramo bye.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye (ubu ni umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo) yifuje kwitabira igitaramo cya Igor Mabano cyari giteganyijwe muri Werurwe 2020 aho yari afite icyizere cyo kubona Knowless ariko nacyo birangira kitabaye kubera icyorezo cya Covid-19.
Uyu mukobwa usanzwe ari umuhanzi ukiri muto akaba akorera umuziki mu karere ka Kirehe, yahisemo kumukorera indirimbo yise “Role Model” ngo arebe ko byibuza nayumva azamuha amahirwe yo kuba bahura.
Mu magambo ye Nayituriki yagize ati ”Ubundi kuva nkiri umwana nakundaga umuziki, cyera iwacu baguze televiziyo mbonaho Butera Knowless. Byagiye binganza nkumva ndashaka kumubona cyane, ndavuga nti nkuwamuhimbira indirimbo wenda yayumva akazemera ko tubonana.”
Avuga ko aramutse ahuye na Knowless yaba aruhutse mu mutima, ati “Mba numva ntazi, icyo gihe wenda nakwicara nkarira nkaruhuka nkavuga nti inzozi zanjye zibaye impamo.”
Uyu mukobwa avuga ko yaba iwabo mu rugo cyangwa mu gace k’iwabo babizi ko akunda bikomeye Butera Knowless ku buryo “mu rugo ho sinshobora gusinzira ntari kumva indirimbo ya Knowless”.
Nayituriki avuga ko yagerageje inzira nyinshi zo kuba yahura na Butera Knowless ariko ntahirwe, aho yatanze urugero rw’uburyo yajyaga ashaka kuganira na Igor Mabano ngo abe yamufasha ariko undi ntabishyiremo imbaraga.
Nayituriki umaze imyaka ibiri yinjiye mu buhanzi, avuga ko yahisemo kuririmbira Knowless ngo wenda arebe ko byazamufasha kubona n’amaso uyu muhanzikzi w’icyamamare yihebeye.
Ikiganiro na Nayituriki Aline ukunda bikomeye Butera Knowless
Indirimbo Nayituriki yahimbiye Butera Knowless



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!