Urugendo rwa Hagenimana Benjamin ’Gicumbi’, umunyamakuru wabanje kuba umuyede

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Gicurasi 2020 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Hagenimana Benjamin wamenyekanye nka Gicumbi, ni umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda kubera ukuntu yogeza neza imikino y’i Burayi, n’uburyo asesengura amakuru y’imikino kuri Radio na TV10.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane guhera mu mwaka wa 2016 ubwo yari avuye i Gicumbi agiye gukora kuri Radio 10, akundirwa bikomeye uko yogeza imikino y’i Burayi n’uburyo ageza amakuru y’imikino ku bakurikira ikiganiro yumvikanamo.

Imodoka yayigiyemo bwa mbere agiye kwiga amashuri yisumbuye

Hagenimana yavukiye mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba mu 1989, aba ari naho akurira. Amashuri abanza yayize ahitwa Rwabidege, aza kwiga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri College Intwari de Mwezi hafi y’iwabo.

Arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nibwo yagiye mu karere ka Rusizi, aho yari agiye kwiga ahitwa mu Gishoma, biba ubwa mbere yagiye mu modoka ndetse ananyura mu mujyi wa Kamembe.

Ati “Kujya kwiga mu Gishoma byatumaga ubona uburenganzira bwo gutega imodoka ndetse no gutembera umujyi wa Kamembe, icyo gihe nibwo navuga ko nagiye mu modoka bwa mbere kuko ahandi nayigenzemo nabaga ndi mu ya padiri kuko nari umuhereza.”

Uyu musore yize Imibare, Ubugenge n’Ubutabire. avuga ko yari umwe mu bahanga cyane mu gukina umupira w’amaguru, ariko bitewe n’ibiro bike yari afite ntibyamukundiye ko awukomeza.

Ibi byaje gutuma yigira inama yo gukina Basketball yatumye amenyekana cyane mu kigo, kugeza ubwo n’ubu uyu mukino ariwo yisangamo cyane.

Yarangije amasomo ajya gushaka ubuzima i Kigali

Nk’umwana w’imfura mu muryango wakuze adafite Se agasigarana na nyina na barumuna be batatu, yafashe icyemezo cyo kujya gushakisha ubuzima mu mujyi wa Kigali, yawugezemo mu 2010 acumbikirwa na mubyara we wari warahamutanze.

Ati “Urugendo rwo kujya i Kigali rwari rukomeye, nkigera i Kigali byari bikomeye umuntu ashakisha akazi katuma abaho, nakoze imirimo itandukanye ariko nibuka ko nabaye n’umuyede hano Kimihurura. inzu nakozeho nubu ndayibuka.”

Hagenimana avuga ko kuva yagera i Kigali yari umuntu ukunda umupira w’amaguru, ku buryo amafaranga make yakoreraga icyo gihe yayifashishaga ajya kureba imipira yaba iyo mu Rwanda ndetse no hanze.

Kenshi iyo yabaga areba umupira yanabaga ari mu mpaka zikomeye, anabikundirwa bikomeye n’abo barebanaga umupira cyane cyane wo hanze.

Kureba imipira aburana nibyo byagaragaje impano ye, bituma abona amahirwe yo gukora kuri radiyo nyuma y’uko umwe mu bo barebanaga yari amaze kumuvumburamo iyi mpano ye idasanzwe.

Urugendo rwe mu itangazamakuru

Ibyo kuganira ku mupira mu tubari byatumye hari umuntu (yagize ibanga) wamubonyemo impano, amufasha kujya kuri Radio.

Hagenimana atangira itangazamakuru yahereye kuri “Radio Amazing grace”, nuko uwari umuyede yinjira mu itangazamakuru mu 2012.

Mu 2013 nibwo Hagenimana yagiye kuri radiyo Radio Ishingiro y’Igicumbi, iki gihe yari agikorera no kuri Amazing Grace.

Ati ”Nahakoraga ari habiri, saa sita kuri Amazing Grace saa munani nkajya Gicumbi gukora kuri Radio Ishingiro, saa kumi n’imwe kugera saa kumi ne’byiri mpita ngaruka i Kigali.”

Ibi Hagenimana yarabikoze kugeza mu 2014, umunaniro umurembeje wo gukora kuri radiyo ebyiri ahita afata icyemezo cyo kuguma i Gicumbi arinaho yaboneye umushahara wa mbere.

Mu myaka ibiri yamaze kuri radiyo y’i Gicumbi, byatumye abaturage bamwiyumvamo kugeza ubwo yitiriwe aka karere benshi bakaba bamuzi nka “Gicumbi”.

Ati “Uko byagenze, iyo uri mu kintu uragikunda, nabanye n’ikipe ya Gicumbi mu bihe byose nakoze uko nshoboye menyera kariya karere birangira izina ndihakuye.”

Igikombe cy’Isi cya 2014 yacyogeje ari umwe cyose arakirangiza, iki gihe nibwo izina rye ryatangiye gukomera mu matwi y’abakunzi be.

Ati ”Icyo gihe Radio Rwanda yari ifite Rutamu, Flash ifite Rugangura na Rugimbana, Radio10 ifite ba Fuadi, Castar, Bayingana, Jean Luc ariko byampaye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo mbashe kwigarurira abakunzi b’imikino b’i Gicumbi.”

Icyo gihe uyu musore wari ukoze ibintu bikomeye nibwo yasabwe no kujya yogeza imikino ikomeye ku mugabane w’u Burayi, kuko abaturage b’i Gicumbi bari basigaye bakunda cyane uko yogeza.

Ati ”Uzajye i Gicumbi ubabaze, abaturage b’i Gicumbi igihe nogezaga umupira nta muntu wari kubabwira ko hari indi radiyo iri kogeza ngo bayikurikire, si ukwiyemera wagenda ukababaza.”

Mu 2016 nibwo Radio 10 yaje gushima uyu musore bahita bamurambagiza, bamujyana gufatanya na Fuadi Uwihanganye mu kiganiro cy’imikino cyitwa “10 Zone” ndetse no kogeza imipira itandukanye.

Ati ”Fuadi ni we wampamagaye ambwira ko hari umuntu uri bumpamagare ngo tuganire, nyuma y’akanya Castar na we yarampamagaye ambwira ko anshaka, naje kuza kumureba turemeranya ntangira akazi gutyo.”

Mu 2019 amaze imyaka ibiri kuri Radio10, uyu wari umusore yaje kubona imwe mu nkumi zari zije mu mirimo kuri iki gitangazamakuru, Umuhoza Delphine, bemeranya kubana, bararushinga.

Ati “Ikintu cya mbere abantu bakwiye kumenya ni uko radiyo na televiziyo zikoresha abakobwa beza kandi bafite ubwenge, nkimubona igihe cyanjye kigeze numva nshaka kurushinga, nafashe icyemezo ndabaza ambwira yego, ngayo nguko.”

Arota kwinjira mu bucuruzi bw’umupira

Akomeza ati “Hari ibintu bibiri mfite muri njyewe nshaka kuzakora, sinzava mu mupira. Mba numva nazaba mu bucuruzi bw’umupira w’amaguru nkamenya ibiwuberamo. Ikindi ndota kuzagira igitangazamakuru cyanjye, n’iyo nakomeza kuba umunyamakuru ariko mfite abandi dufatanya tugakora.”

Nubwo ariko izi arizo nzozi ze, uyu mugabo si zo yakuranye kuko mu bwana bwe yifuzaga kuzaba umupadiri.

Yakomeje ati “Ntamuntu nakuze mbona wubashywe nka padiri, usibye ko no mu muryango wacu barimo. Icyakora ubuzima buragutwara bukakuyobora. Icyo bigusaba ni ukumenya ngo aha bungejeje ndabyitwaramo gute?”

"Icyo bigusaba ni ukumenya uko aho bukujyanye uhivana kandi ukahivana neza, naho ubundi ubuzima bukujyana iyo bushatse.”

Byinshi kuri Hagenimana Benjamin Gicumbi wamamaye mu kogeza imipira mu Rwanda

Hagenimana yakunze Basketball nyuma ya Football itaramuhiriye
Hagenimana Benjamin Gicumbi na Fuadi Uwihanganye bakorana 10 Zone, kimwe mu biganiro by'imikino bikunzwe
Hagenimana ni umwe mu banyamakuru b'imikino bakunzwe
Hagenimana na Umuhoza baheruka gushyingiranwa
Hagenimana na Umuhoza ubwo bari mu kwezi kwa buki
Hagenimana Benjamin Gicumbi yashakanye na Umuhoza Delphine bamenyaniye kuri Radio10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .