Urugendo rwa Aissa Cyiza waretse bourse ya leta yo kwiga kaminuza kubera gukunda itangazamakuru

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Hari abahoza amatwi ku nyakiramajwi zabo bashaka kumva ijwi ryiza rya Aissa Cyiza uri mu banyamakurukazi bavuga neza kandi bamaze kugwiza igikundiro mu ngeri z’abantu bose.

Ku bataramubona amaso ku yandi ni umukobwa w’imibiri yombi, ushinguye kandi useka neza ku buryo iyo wamubonye ukabihuza n’ijwi rye kuri radio akanyamuneza kaba kose!

N’abatamuzi baramukunda! Usanga iyo ari kuri micro za Royal FM hari n’abahamagara benshi bamubwira ko bamukunda bihebuje.

Uretse ibyo ni umwe mu bagira ibiganiro byiza cyane bigira inama abamukurikira kandi akamenya guhitamo indirimbo zijyanye n’amasaha abantu barimo ku buryo iyo ari mu kiganiro nta muntu wahirahira akuraho urushinge.

Aissa ufite umwana w’umukobwa, amaze imyaka irenga umunani mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yakoze kuri Radio Isango Star mbere yo kujya kuri Royal FM ndetse ajya anakora no kuri Isango TV mu makuru.

Cyiza yavukiye mu Mujyi wa Kigali, amashuri ye abanza yayize ku Muhima mu gihe icyiciro rusange cy’ayisumbuye yayize muri Groupe Scolaire Officiel de Butare ayasoreza muri St Joseph i Kabgayi aho yize indimi.

Nyuma yo kuva muri iri shuri yatangiye kwiga itangazamakuru muri ICK ariko ntiyasoza kuko yahize imyaka ibiri ahita asubika ajya kwiga muri ULK aho yize Ububanyi n’Amahanga.

Yatangiye gukunda itangazamakuru yiga mu mashuri yisumbuye cyane ko yabaga ari mu matsinda atandukanye akora ibijyanye n’itangazamakuru mu kigo azwi nka “Media club”.

Mu 2012 arangije amashuri yisumbuye umutima wakomeje kurehareha yumva ko agomba gushaka uburyo yakoramo uyu mwuga yihebeye kuva mu bwana bwe.

Yahise ajya gusaba kwimenyereza umwuga ku Isango Star, nyuma y’amezi ane akora abona bourse ya Leta agomba kujya kwiga muri KIE ariko ntiyajyayo ahubwo ubuyobozi bw’iyi radiyo bumusaba ko yajya kwiga itangazamakuru mu ishuri ryigenga bukajya bumuhemba akareba ko yabona amafaranga yo kwishyura.

Yahakoze kugeza mu 2015, ahava ajya kuri Royal FM ari nayo akoraho kugeza uyu munsi ariko abikomatanya no gusoma amakuru ku Isango Star Tv.

Kubyara ntibyamuciye intege…

Aissa Cyiza avuga ko mu 2016 yaje kubyara imfura ye ariko atarakora ubukwe, gusa ngo ntabwo byamuciye intege.

Ati “Akenshi bigora abantu bitewe n’imitekerereze yabo, njye ntabwo byangoye bitewe n’uburyo nakuze, uko nabagaho ubuzima bwanjye bwa buri munsi, burya ubuzima ni ishuri kandi twigiramo buri munsi. Umuryango wanjye, inshuti zanjye ndetse no ku kazi bambaye hafi bituma nanjye bitagira icyo bintwara.”

Uyu mukobwa avuga ko ataciwe intege no kuba yarabyaye atarashaka kuko yumvaga ko agomba gukunda ubuzima bwe ndetse n’ubw’uwo abuhaye cyangwa yibarutse.

Ku kijyanye no kuba atabana na se w’umwana we yagize ati “Kubana n’umuntu ntabwo bigendera ku mpamvu imwe, ngo yaguteye inda. Bigendera ku bintu byinshi cyane, iyo rero bigendeye ku kintu kimwe usanga utagize umuryango mwiza nkuko wabyifuzaga.”

Abajijwe uko umuryango we wakiriye kubyara kwe ndetse no kutabana n’umugabo we, yagize ati” Umuryango wanjye ni abantu batanga uburenganzira ku muntu kuko twaraganiriye bihagije ariko bari babizi ko icyemezo cya nyuma cyari icyanjye.”

Cyiza aha yakebuye ababyeyi babona abana babo batwaye inda bagafata icyemezo cyo kubirukana mu ngo abibutsa ko bidakwiye.

Ati” Benshi babifata nk’igisebo bakihutira kwirukana umwana ariko mu by’ukuri baba biteye guseba kabiri, ibaze kwanga ko abantu baguseka ko umwana wawe atwite noneho bakanagusekera ko umwana wawe utwite anabayeho mu buzima bubi.”

Uyu munyamakuru yasabye ababyeyi kongera guha abana umwanya bakaganira ku ngingo zirimo n’izishobora kumurinda kugwa muri ibyo bimutera ikibazo.

Aissa Cyiza avuga ko kuzamuka kwe mu itangazamakuru byamusabye gushyiramo imbaraga akiga cyane ndetse akanumva inama z’abantu batandukanye ndetse akagira n’umuhate cyane ko yakoraga ibintu yakundaga.

Ikiganiro na Aissa Cyiza umaze imyaka umunani mu itangazamakuru

Aissa Cyiza umaze imyaka umunani mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ni umwe mu bakundwa na benshi muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .