Ku wa 20 Ukuboza 2022 nibwo Justin Bieber yanyarukiye kuri Instagram aho akurikirwa na miliyoni 270, abwira abakunzi be kutagura imyambaro y’uruganda rwo muri Suède rwa Hennes & Mauritz AB nyuma y’amasaha abiri ruyishyize ku isoko.
Uyu muhanzi w’imyaka 28 yari yanditse agira ati “Ntabwo nigeze nemeza amwe mu masezerano y’ubucuruzi yashyizwe hanze na H&M, byose babikoze nta burenganzira mbahaye, mbaye ndimwe sinabigura.”
Yakomeje agira ati “Ibi bicuruzwa H&M yankoreye ni umwanda, sinigeze mbigiramo uruhare , ntimubigure rwose.”
Nyuma y’ubu butumwa umuvugizi w’uru ruganda yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko bari barakurikije inzira zemewe basohora iyi myambaro, ariko ubu bahisemo gukura ku isoko imyambaro yose bakoranye na Justin Bieber nyuma y’icyo bise agasuzuguro ke.
Yagize ati “Nyuma yo kugaragaza agasuzuguro mu bufatanye twagiranye na Justin Bieber, twahisemo gukura ku isoko iyi myambaro n’ibindi twakoranye mu maduka yacu yose udasize ari kuri internet.”
Indi myambaro yakuwe ku isoko ni iyo uru ruganda rwakoze iriho amwe mu magambo ari mu ndirimbo ya Justin Bieber yise ’Ghost’.
Ibicuruzwa byari byakozwe n’uru ruganda birimo, imipira y’amaboko, ibikapu, n’ibigize telefone biriho amafoto ya Justin Bieber.
Kugeza ubu ntiharatangazwa agaciro k’amafaranga yaba yarashowe muri ubu bufatanye bw’uruganda na Justin Bieber dore ko aba bombi bigeze gukorana mu 2001.
Si ubwa mbere uru ruganda rw’imideli rukoranye n’abahanzi b’ibyamamare dore ko rwigeze gukorana n’abarimo Ariana Grande na Billie Eilish.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!