Ni igitaramo cyateguwe n’umuryango YB Foundation. Kizabera muri “Atelier du Vin” ku wa 17 Kanama 2026.
Gitegerejwemo abarimo Uncle Austin, Ish Kevin , Impakanizi, DJ June na Selekta Faba.
Yvan Buravan yapfuye ku wa 17 Kanama 2022, azize indwara ya kanseri. Kuva ubwo hahise hatangira umuryango YB Foundation wamwitiriwe. Washinzwe mu rwego rwo gukomeza umurage w’uyu muhanzi.
Abashinze uyu muryango biyemeje ko umunsi uyu muhanzi yapfiriyeho utagomba kuba umunsi wo kwibuka urupfu rwe gusa, ahubwo ukaba umunsi wo kwibuka ubuzima bwe, umuziki we, indangagaciro ze ndetse no gukomeza ibikorwa byiza yifuza ko byasigara nyuma ye.
Umunsi wo kwibuka Yvan Buravan unafatwa nk’umunsi udasanzwe wo gukusanya inkunga yo gufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara ya kanseri yamuhitanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!