Umwihariko wa Seka Festival 2019 yatumiwemo igihangange mu gusetsa Basket Mouth

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Werurwe 2019 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Abanyarwenya b’abanyabigwi muri Afurika barangajwe imbere n’umunya-Nigeria, Basket Mouth bazataramira i Kigali mu iserukiramuco ry’urwenya ryiswe Seka Festival.

Ni ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco ry’urwenya ritegurwa na Arthur Nkusi umaze kubaka izina mu gusetsa abantu.

Seka Fest izitabirwa n’abanyarwenya bakomeye muri Afurika barimo Bright Okpocha [Basket Mouth] wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador, Alex Muhangi, Teacher Mpamire bo muri Uganda n’abandi batandukanye bo mu Rwanda.

Izitangira ku wa 24 Werurwe isozwe ku wa 31 Werurwe 2019 mu gihe mu mwaka ushize yabaye iminsi ibiri.

Ku munsi wa mbere hazaba igitaramo cya Micheal Senganzi, aho azaba ari kumwe n’abandi banyarwanda, indi minsi itanu ikurikiyeho hazajya haba ibitaramo bizabera mu modoka zitwara abagenzi.

Tariki 30 Werurwe 2019 hazaba igitaramo cyahariwe Alex Muhangi n’itsinda rye bakorana muri The Comedy Store, naho kuri 31 Werurwe hatarame Eric Omondi, Salvador na Basket Mouth.

Mu Kiganiro IGIHE yagiranye na Arthur Nkusi utegura iri serukiramuco, yatangaje ko imiterere ya Seka Fest y’umwaka ushize itandukanye, kuko batumiye ibitaramo bikorerwa mu bindi bihugu aho gutumira umunyarwenya ku giti cye, bisobanuye ko abanyarwenya bazaba bafite umwanya uhagije wo gusetsa.

Ati “Ntabwo twatumye abanyarwenya ku giti cyabo twatumiye ibitaramo byabo. Twatumiye igitaramo cya Alex Muhangi kizazana abanyarwenya batanu, cyitwa ‘The Comey Store’, Icya Salvador ‘Man From Ombokolo’, Eric Omondi Untamed.”

Yakomeje agira ati “ Iyo baje inaha biba ari umubyizi. Bakora iminota 15 bagahita bavaho. Ubu baje gukora ibitaramo byabo. Kimwe kimara iminota 45.”
Basket Mouth wo muri Nigeria niwe uzaba ari umunyarwenya w’imena dore ko ashyirwa ku mwanya wa kabiri mu banyafurika bubatse izina mu gusetsa abantu bakajya hasi.

Mu bitaramo byo mu modoka umwaka ushize ababyitabiraga bishyuzwaga amafaranga 500 ariko uyu mwaka ni ubuntu. Arthur avuga ko babikoze mu rwego rwo kwegereza umwuga wo gusetsa ‘Comedy’ abantu bose.’

Ibitaramo bibiri bizasoza Seka Festival bizabera mu ihema rinini riri ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Kwinjira ni ukuva ku mafaranga 5000 Frw kugera ku 20 000 Frw.

Alex Muhangi ukunze kwibasira abahanzi bo mu Rwanda ategerejwe muri Seka Fest
Arthur Nkusi wateguwe Seka Fest azagaragara mu bitaramo byose
Basket Mouth umunyarwenya wa mbere agiye gutaramira abanyarwanda
Eric Omondi witabiriye Seka Fest y'umwaka ushize agiye kugaruka
Ibitaramo by'urwenya bibera mu modoka bizaba iminsi itanu
Michael Senganzi niwe uzatangiza Seka Fest 2019
Salvador nawe amenyereye mu gusetsa abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza