Yunice Abbas ufite imyaka 71 yatangaje ko mu gihe iburanisha riri bube ritangiye kuri uyu wa Mbere, aza gutanga ubuhamya yemera ibyaha yakoze byo kwiba uyu munyamideli uri mu bakomeye ku Isi.
Ubwo yaganiraga n’Ibiro Ntaramakuru byo mu Bufaransa, AFP, yahamije ko yiteguye gusaba imbabazi.
Yagize ati “Ndaza kuza gusaba imbabazi kandi ndashaka kubikora mbikuye ku mutima.”
Kim Kardashian w’imyaka 44 byitezwe ko azatanga ubuhamya muri uru rubanza.
Kardashian yakunze kumvikana avuga uburyo yagize ubwoba bukabije ubwo aba bajura bamutungaga imbunda bakamwiba n’amafaranga menshi.
Yavuze ko yagize ubwoba bw’uko bashobora kumusambanya ku ngufu cyangwa bakamwica.
Mu cyumba cye yari afitemo amafaranga yo kwifashisha n’imirimbo y’agaciro ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amadolari, ibi byose abajura barabatwaye.
Kim Kardashian kandi bamwibye impeta ihenze yambitswe n’uwahoze ari umugabo we Kanye West, iyi ifite agaciro ka miliyoni enye z’amadolari ya Amerika.
Mu byo bamwibye harimo telefone ebyiri, ngo hari imwe yari irimo amabanga ye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!