00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bibiye Kim Kardashian i Paris yemeye icyaha

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 28 April 2025 saa 11:06
Yasuwe :

Umwe mu bantu 17 bakurikiranyweho kwiba Umunyamideli Kim Kardashian ubwo yari muri hotel mu Bufaransa, yatangaje ko agiye kwemera uruhare rwe muri ubwo bujura bwabereye i Paris mu mpera za 2016.

Yunice Abbas ufite imyaka 71 yatangaje ko mu gihe iburanisha riri bube ritangiye kuri uyu wa Mbere, aza gutanga ubuhamya yemera ibyaha yakoze byo kwiba uyu munyamideli uri mu bakomeye ku Isi.

Ubwo yaganiraga n’Ibiro Ntaramakuru byo mu Bufaransa, AFP, yahamije ko yiteguye gusaba imbabazi.

Yagize ati “Ndaza kuza gusaba imbabazi kandi ndashaka kubikora mbikuye ku mutima.”

Kim Kardashian w’imyaka 44 byitezwe ko azatanga ubuhamya muri uru rubanza.

Kardashian yakunze kumvikana avuga uburyo yagize ubwoba bukabije ubwo aba bajura bamutungaga imbunda bakamwiba n’amafaranga menshi.

Yavuze ko yagize ubwoba bw’uko bashobora kumusambanya ku ngufu cyangwa bakamwica.

Mu cyumba cye yari afitemo amafaranga yo kwifashisha n’imirimbo y’agaciro ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amadolari, ibi byose abajura barabatwaye.

Kim Kardashian kandi bamwibye impeta ihenze yambitswe n’uwahoze ari umugabo we Kanye West, iyi ifite agaciro ka miliyoni enye z’amadolari ya Amerika.

Mu byo bamwibye harimo telefone ebyiri, ngo hari imwe yari irimo amabanga ye.

Kim Kardashian yibwe ibintu by'agaciro ubwo abajura bamusangaga mu cyumba cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .