Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, hagiye hagaragara ibintu bitangaje benshi bise “umuvumo wa Met Gala” cyangwa “Met Gala Curse” mu rurimi rw’Icyongereza.
Abafana n’abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare batangiye kwibaza ku byerekeye uyu muvumo nyuma yo kubona ko bamwe mu bakundana b’ibyamamare bagaragaye bwa mbere ku itapi itukura ya Met Gala, ariko ntibamarane kabiri.
‘Met Gala Curse’ ni imvugo ikoreshwa mu myidagaduro ya Hollywood, nubwo nta gihamya gihari cy’uko iyi mvugo ari ukuri, gusa hari ingero nyinshi z’abakundanye bagaragaye bwa mbere muri Met Gala, nyuma yaho bakaza gutandukana batamaranye kabiri.
Ubusanzwe ibirori bya Met Gala biba buri wa Mbere wa mbere wa Gicurasi. Bivuze ko nk’uyu mwaka biteganyijwe kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025.
Mu ngero z’abakundanye bagaragaye ku itapi itukura ya Met Gala nyuma bakaza gutandukana harimo Selena Gomez na The Weeknd, Kim Kardashian na Pete Davidson, Jennifer Lopez na Alex Rodriguez, Taylor Swift na Tom Hiddleston, Grimes na Elon Musk n’abandi.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!