00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvumo wa Met Gala? ’Couples’ z’ibyamamare zatandukanye nyuma yo kunyura ku itapi itukura (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 May 2025 saa 09:20
Yasuwe :

Ibirori bya Met Gala ni ibirori bizwi cyane ku Isi nk’igitaramo cy’imideli gihambaye kurusha ibindi kiba buri mwaka, kandi ntikigarukira gusa ku kwerekana imyambaro yihariye ahubwo aba ari umwanya wa bamwe mu kugaragaza abakunzi babo ku karubanda.

Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, hagiye hagaragara ibintu bitangaje benshi bise “umuvumo wa Met Gala” cyangwa “Met Gala Curse” mu rurimi rw’Icyongereza.

Abafana n’abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare batangiye kwibaza ku byerekeye uyu muvumo nyuma yo kubona ko bamwe mu bakundana b’ibyamamare bagaragaye bwa mbere ku itapi itukura ya Met Gala, ariko ntibamarane kabiri.

‘Met Gala Curse’ ni imvugo ikoreshwa mu myidagaduro ya Hollywood, nubwo nta gihamya gihari cy’uko iyi mvugo ari ukuri, gusa hari ingero nyinshi z’abakundanye bagaragaye bwa mbere muri Met Gala, nyuma yaho bakaza gutandukana batamaranye kabiri.

Ubusanzwe ibirori bya Met Gala biba buri wa Mbere wa mbere wa Gicurasi. Bivuze ko nk’uyu mwaka biteganyijwe kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025.

Mu ngero z’abakundanye bagaragaye ku itapi itukura ya Met Gala nyuma bakaza gutandukana harimo Selena Gomez na The Weeknd, Kim Kardashian na Pete Davidson, Jennifer Lopez na Alex Rodriguez, Taylor Swift na Tom Hiddleston, Grimes na Elon Musk n’abandi.

Ibirori bya Met Gala ni ibirori bizwi cyane ku Isi nk’igitaramo cy’imideli gihambaye kurusha ibindi kiba buri mwaka, kandi ntikigarukira gusa ku kwerekana imyambaro yihariye ahubwo aba ari umwanya wa bamwe mu kugaragaza abakunzi babo ku karubanda
Hailey Bieber na Shawn Mendes bagaragaye bwa mbere muri Met Gala mu 2018, ariko batandukanye nyuma yaho gato
Jennifer Lopez na Alex Rodriguez bagaragaye bwa mbere muri Met Gala mu 2017, ariko batandukanye mu 2021
Shawn Mendes na Camila Cabello bagaragaye muri Met Gala mu 2021, ariko batandukanye nyuma yaho mu rukundo na rwo rwahoragamo urujijo rwo kwiyunga no gushwana
FKA Twigs na Robert Pattinson bagaragaye ku itapi itukura ya Met Gala mu 2015, ariko batandukanye mu 2017
Taylor Swift na Tom Hiddleston bahuriye kuri Met Gala mu 2016, batangira gukundana nyuma yaho, ariko batandukanye nyuma y'amezi atatu
Selena Gomez na The Weeknd bagaragaye bwa mbere kuri Met Gala mu 2017, ariko batandukanye mu Ukwakira k’uwo mwaka
Miley Cyrus na Liam Hemsworth bagaragaye ku itapi itukura ya Met Gala mu 2019, ariko batandukanye nyuma yaho
Kylie Jenner na Travis Scott bagaragaye bwa mbere kuri Met Gala mu 2018, ariko batandukanye mu 2019 nyuma baza kongera kwiyunga ariko 2023 bongeye gutandukana burundu
Grimes na Elon Musk bagaragaye muri Met Gala mu 2018, ariko nabo batandukanye mu 2021 nyuma y’urukundo rwabo rwahoragamo kwiyunga no gushwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .