Umusore ukundana na Diane wo muri City Maid yahishuye byinshi birimo n’ubukwe bitegura vuba

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Kamena 2020 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Fleury Ndayirukiye cyangwa se Fleury Legend, umusore ukundana na Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane muri Filime ya Citymaid, yavuye imuzi iby’urukundo rwabo.

Fleury Legend na Diane bakundana bamenyanye mu 2015 ariko baba inshuti mu 2016. Kugeza ubu uretse kuba barakundanye bagahuza ubu banafatanya akazi cyane cyane ko Fleury ariwe utunganya filime nshya ya Diane yitwa ‘Impanga’.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Fleury Legend yahishuye ko bahujwe n’akazi kajyanye na sinema nyuma bakaza gukundana, we n’uyu mukobwa bari kwitegura no gukora ubukwe mu bihe bya vuba.

Ati “Jeannette ni umukunzi wanjye. Twamenyanye mu 2016. Nyuma yaho nibwo twatangiye gukundana. Hari filime twakoranye nyuma y’akazi tuza gukundana. Kuba yaragiye avugwa cyane mu zindi nkuru n’urukundo icya mbere ni ubuzima tubamo. Ni umuntu uzwi n’abantu benshi, ararebwa cyane, kandi nanjye mba muri showbiz. Turanywa vuba aha. Gahunda y’ubukwe irahari, twatangiye kubiganiraho tuzabitangaza vuba, ni vuba cyane.”

Abajijwe icyo akundira Bahavu asubiza ko “Mukundira ibintu byinshi; icya mbere azi ubwenge. Ni mwiza. Indeshyo n’uko ameze byahuriyemo, ni Goût yanjye.”

Filime nshya ya Diane yise “Impanga” ubu hamaze gushyirwa hanze uduce twayo tune ducishwa kuri Youtube channel ye yise “Impanga TV”. Inandikwa na Bahavu.

Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ica kuri Televiziyo Rwanda bise Citymaid, aho ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayikinamo.

Reba ikiganiro na Fleury Legend

Reba agace ka ‘Impanga Serie’ gaheruka kujya hanze

Fleury Legend ni we wegukanye umutima wa Diane uzwi muri Citymaid
Urukundo rugeze aharyoshye, batangiye gutekereza ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .