Aka gashya kabereye muri “Victorious Live Concert”, igitaramo cyateguwe na Kingdom of God Ministries. Cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ku wa 16 Nzeri 2018.

Yayeli agaragara atera mu ndirimbo nyinshi zirimo na “Nzamuhimbaza” iri no mu zamenyekanye cyane mu z’iri tsinda.

Igitaramo kigana ku musozo, Rukundo yasatiriye aho abaririmbyi bari bahagaze imbere y’imbaga, apfukama imbere y’umukunzi we amusaba kubana akaramata. Na we ntiyazuyaje yahise amubwira “Yego.”

Bamwe mu bari ahabereye igitaramo babyishimiye. Abandi bavugira mu matamatama ko bitari bikwiye kubera mu nzu y’Imana.

Rukundo yatangarije IGIHE ko gutungurira umukunzi we mu rusengero ari uko bose bavuka mu miryango ikikijwe.

Yagize ati “Yayeli ni umukozi w’Imana, si umunyonzi, si n’umukinnyi w’umupira! Ni umukozi w’Imana uririmba. Nanjye mvuka mu muryango w’abapasiteri. Twakuriye mu rusengero. Ni Imana yaduhuje.”

Rukundo yambitse Niyitegeka Yayeli impeta y'urukundo, ahita anamushyikiriza ururabo yamugeneye
Rukundo yambitse Niyitegeka Yayeli impeta y'urukundo, ahita anamushyikiriza ururabo yamugeneye

Niyitegeka wasazwe n’ibyishimo yashimangiye ko yahaye agaciro icyemezo cy’umukunzi we.

Yagize ati “Yerekanye ko ankunda, yahisemo kubikora muri rusange ngo ahamye urukundo rwacu. Yerekanye ko anyishimira kandi anyiyumvamo.”

Producer Rukundo w’imyaka 30 yaherukaga gutungura umukunzi we mu birori by’isabukuru y’amavuko, ku wa 1 Gashyantare 2018.

Urukundo rwa Rukundo na Yayeli rwatangiye kuvugwa mu 2017. Mu Ugushyingo Yayeli yifurije umukunzi we isabukuru y'amavuko ashimangira ko ari amahitamo mu buzima bwe bwose.

Ntibatangaje igihe bazarushingira. Bahamije ko ari umushinga batazahisha abakunzi babo kuko utakorerwa mu bwiru.

Yayeli ati “Tugiye kubishyira mu bikorwa. Ni yo ntambwe ikurikiraho. Tuzabamenyesha itariki. Ubukwe ni abantu, tuzabatumira.”

Niyitegeka w’imyaka 24 asengera muri Eglise Vivante i Kabuga. Yatangiye kuririmba akiri muto. Yakuriye muri korali ndetse yanyuze mu itsinda “The Queens” ry’abakobwa bihariye mu kuririmba ryashinzwe na Aline Gahongayire.

Abasaga 2000 bitabiriye “Victorious Live Concert” bahembuwe n’umuhanzi ukizamuka Nkomezi Prosper; amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ya Gisubizo Ministries, Alarm Ministries, True Promises, Healing Worship Team n’Umuramyi ukomeye muri Tanzania, Joel Lwaga.

Reba indirimbo ‘‘Nzamuhimbaza’’ Yayeli Niyitegeka aririmbamo

Uko byari byifashe Niyitegeka Yayeli yambikwa impeta y’urukundo

Abahanzi Mbanza Chance wo muri Alarm Ministries (imbere) na Gahongayire Aline bari mu baherekeje Rukundo Eric aho yatereye ivi ku ruhimbi
Abahanzi Mbanza Chance wo muri Alarm Ministries (imbere) na Gahongayire Aline bari mu baherekeje Rukundo Eric aho yatereye ivi ku ruhimbi
Producer Rukundo yatunguriye umukunzi we mu rusengero agaragaza ko bahuriye ku kuba bombi bakorera Imana
Producer Rukundo yatunguriye umukunzi we mu rusengero agaragaza ko bahuriye ku kuba bombi bakorera Imana
Yateye ivi asaba umukunzi we kuzabana akaramata
Yateye ivi asaba umukunzi we kuzabana akaramata
Producer Rukundo Eric yatangaje ko umukunzi we yamuhawe n'Imana
Producer Rukundo Eric yatangaje ko umukunzi we yamuhawe n'Imana
Bahise bagwana mu byano
Bahise bagwana mu byano
Yayeli yari afite ibyishimo by'ikirenga
Yayeli yari afite ibyishimo by'ikirenga
Aba bombi bamaze umwaka n'igice bakundana
Aba bombi bamaze umwaka n'igice bakundana
Nyuma yo kwemererwa 'Yego' yasomye umukunzi we ku itama
Nyuma yo kwemererwa 'Yego' yasomye umukunzi we ku itama
Producer Rukundo Eric ni we nyiri nzu itunganya umuziki ya The Capital Records
Producer Rukundo Eric ni we nyiri nzu itunganya umuziki ya The Capital Records
Urukundo rwabo baruhamirije imbere y'imbaga yari iteraniye muri CLA
Urukundo rwabo baruhamirije imbere y'imbaga yari iteraniye muri CLA
Abasore n'inkumi bari babagaragiye bari bafite akanyamuneza. Bari bitwaje utwapa twanditseho amagambo avuga ngo "Uzemera kubana nanjye?" na "Yego ndabyemeye"
Abasore n'inkumi bari babagaragiye bari bafite akanyamuneza. Bari bitwaje utwapa twanditseho amagambo avuga ngo "Uzemera kubana nanjye?" na "Yego ndabyemeye"
Niyitegeka Yayeli ari mu baririmbyi bakomeye mu Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Kingdom of God Ministries
Niyitegeka Yayeli ari mu baririmbyi bakomeye mu Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Kingdom of God Ministries
Yvan Buravan yafatanyije n'abaririmbyi ba Kingdom of God Ministries yahoze aririmbamo. Aha baririmbaga iyitwa ''Nzamuhimbaza''
Yvan Buravan yafatanyije n'abaririmbyi ba Kingdom of God Ministries yahoze aririmbamo. Aha baririmbaga iyitwa ''Nzamuhimbaza''

Amafoto: Shumbusho Sam