Umuririmbyi wa Chorale de Kigali yatangiye gukora umuziki ku giti cye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Kamena 2020 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Murengezi Dieudonné, umuririmbyi n’umucuranzi wa “Chorale de Kigali” yasohoye indirimbo ye ya mbere iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse ikaba iri kuri album ye yitwa “Icyizere”.

Uyu musore usanzwe ari umutoza w’ijwi na muzika mu mashuri yisumbuye, yatangiye kuririmba muri korali akiri umwana mutoya cyane ku myaka itanu. Ni umuhanzi w’umunyempano utangaje, kuko acuranga ibyuma by’umuziki birenze bine.

Agiye gushyira hanze album yitwa ‘Icyizere’ igizwe n’indirimbo umunani, yabanjirijwe n’indirimbo yitiriwe iyi album.

Muri iyi ndirimbo atanga ubutumwa agira ati “ubwo Imana ntaho yagiye turacyafite icyizere, dore ko ibyo yakoze kera ari byo byari bikomeye kandi n’ubu ikaba igikora; ni yo yonyine yo kwiringirwa kuko ni yo iduherekeza aho abandi batinye, ikaba izi uko tuzamera ejo n’ejobundi kandi ikaba ikiduhetse ku mugongo wayo, ntidukwiye kwiheba cyangwa kwiganyira.”

Iyi ndirimbo yatunganijwe amajwi na Emmy pro usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zigaruriye imitima ya benshi mu njyana zigezweho muri kiliziya gatolika nka Mana idukunda byahebuje, Twaje Mana yacu n’izindi zamenyekanye cyane.

Amashusho yatunganyijwe na Aime pride nawe bakorana muri Universal Records.

Murengezi Dieudonné ugitangira umuziki waririmbiwe Imana yahisemo gukoresha izina rye rihinnye “Dieudonne Mure” ngo ryorohere abaryumva kuryibuka.

Ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge. Yavuze ko n’ubwo amasomo ya kaminuza aba agoye bitazigera bidindiza umuziki we kuko ari umurimo w’Imana aba arimo.

Ati “Guhuza amasomo agoye ya kaminuza ntibizigera bidindiza na gato umurimo Imana yatangiye muri njye, dore ko yo ubwayo ari yo idukomeza ikagumya no kutubera ikiramiro ngo tutagwa.”

Yavuze ko nyuma y’iyi album agiye gushyira hanze azakurikizaho izindi kandi zifite ubutumwa bukomeye bwo kwegereza abantu Imana kuko ari yo ibitorera.

Murengezi Dieudonné ni umuhanzi, umucuranzi, umuririmbyi n’umwalimu wa muzika. Ni umwe mu nkingi za mwamba muri Chorale de Kigali.

Yavukiye i Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba, yize mu iseminari nto ya Mutagatifu Dominiko Saviyo ya Rwesero kuva mu 2011 kugeza 2016 ari n’aho yigiye byimbitse umuziki ugezweho abifatanyije n’amasomo y’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’isi.

Reba indirimbo ya Murengezi Dieudonné yabanjirije izindi zizaba ziri kuri album ye nshya

Murengezi asanzwe ari umuririmbyi akaba n'umucuranzi wa Chorale de Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .